Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Rusizi: Kwitonda Valentin yafatanyije na Danny Mutabazi gupfundikira 2023.

Umunyempano ukiri muto Kwitonda Valentin yaraye afatanyije na Danny Mutabazi guha abanyarusizi Bonane binyuze mu gitaramo yise ‘Imigambi yawe Concert’ cyabereye Rusizi ejo kuwa 30/12/2023.
Iki gitaramo cyateguwe na Kwitonda Valentin cyagaragaje ko ari umuhanzi ugomba guhangwa amaso mu minsi ya mbere.

Ahagana ku isaha ya saa cyenda abantu bari bateraniye muri Salle ya Hotel Gloria bari batangiye guhemburwa n’indirimbo zitandukanye z’abaririmbyi.
Muri iki gitaramo Valentin yari yatumiyemo abahanzi batandukanye bo mu karere ka Rusizi barimo Chance, Sam, Gishyitsi na Gisubizo ministry-Rusizi hamwe na Danny Mutabazi umwe mu baramyi bafite abakunzi benshi mu Rwanda.

Danny Mutabazi wahembuye abantu yaririmbye indirimbo ze zakunzwe zirimo Calvary, Binkoze ku mutima, n’izindi…

Ku isaha ya Saa 5:00 Kwitonda Valentin yagiye kuruhimbi agaragiwe n’itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi, aririmba indirimbo ze zirimo Kumusaraba, Ziriho…

Valentin wari ukoze igitaramo cye kunshuro ya mbere, yashoje ashimira abantu batandukanye by’umwihariko ababyeyi be badahwema kumufasha.

Tuganira na Kwitonda Valentin yatubwiye ko imwe mu mpamvu ikomeye yatumye akora iki gitaramo ari uko muri aka karere ka Rusizi hadasanzwe hamenyerewe ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana. Ndetse atubwira ko nubwo bitari byoroshye gutegura iki gitaramo ariko Imana yamufashije inyuze mu nshuti ze n’umuryango.

Kwitonda Valentin yatubwiye ko uretse iki gitaramo, afite n’indi mishimga myinshi irimo no gukomeza gushyira hanze indirimbo.

Indirimbo za Danny Mutabazi zahembuye abitabiriye iki gitaramo ‘Imigambi yawe
Abantu mu ngeri zose bari baje gushyigikira Valentin.
Itsinda ry’abacuranzi babahanga ryari ririgucurangira Valentin.