Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

ADEPR Gihundwe: Umushumba w’ururembo yasabye Abakristo kutazateshuka ku muco wo Gusenga muri 2024.

Kuri iyi taliki ya 01 Mutarama 2024 Abakristo batandukanye bateraniye mu nsengero bashimira Imana kubwo gusoza umwaka amahoro no kuyiragiza uwo batangiye.

Hamwe mu ho Iyobokamana twakandagije Ibirenge ni muri ADEPR Gihundwe mu karere ka Rusizi aho Itorero ADEPR ryatangiriye.

Nkuko bisanzwe Abakristo bari babucyereye baje kumva icyo Imana ibashakaho muri 2024.

Umushumba w’Ururembo rwa Gihundwe Rev Past NSABAYESU Aimable yabwiye Abakristo ko intwaro izabafasha kwambuka umwaka wa 2024 ari Ugusenga.

Yabasabye kuzarushaho kubaka ubushuti n’Imana ndetse abibutsa ko nibegera Imana ntacyo bazaburira imbere yayo.

Mu mvugo ya Kinyamasengesho yagize ati “Tugomba kwiga kugendesha amavi kuruta amaguru kuko amavi ashobora kukugeza aho amaguru atakugeza.” Aha yashakaga kwereka Abakristo ko Gusenga cyane bizana impinduka mu buryo bwose.

Yabahaye ubutumwa bw’umwaka buri mu Luka 13:6 bugira buti:

[6]Kandi abacira uyu mugani ati “Hāriho umuntu wateye umutini mu ruzabibu rwe, bukeye araza awushakaho imbuto arazibura.

[7]Abwira umuhinzi ati ‘Dore none uyu mwaka ni uwa gatatu, nza gushaka imbuto kuri uyu mutini sinzibone. Uwuce, urakomeza kunyunyuriza iki ubutaka?

[8]Na we aramusubiza ati ‘Databuja, uwureke uyu mwaka na wo, nywuhingire nywufumbire.

Aha yifashishije uyu mugani ababwira ko nubwo haba hari ibitaragenze neza mu mwaka urangiye gusa Imana ibahaye undi mwaka wo gukoreramo.

Muri iri teraniro kandi Abakristo bafashe umwanya wo gushima Imana, aho bamwe bayibyiniye abandi bakayivugira Imivugo bagatanga n’ituro ry’ishimwe.

Rev Pastor NSABAYESU Aimable umushumba w’ururembo rwa Gihundwe.
I Gihundwe aho Itorero rya ADEPR ryatangiriye.