Pasiteri Ndayizeye Isaie umushumba mukuru w’itorero rya ADEPR yasangiye n’abana Noheli atungurwa cyane n’impano yabasanganye zirimo kuririmba ,gucuranga ,kubwiriza ijambo ry’Imana asaba abashumba kwita cyane kuri iki kiciro kuko aribo torero n’igihugu by’ejo hazaza anatangaza ishusho ihamye itorero riteganyiriza abana mu myaka 5 iri imbere .
Ku wa gatandatu taliki ya 23 Ukuboza 2023 muri Dove Hotel mu cyumba gisengeramo NTORA Church English Service habereye umuhango wo kwizihiza Noheli y’abana bagize ama Paruwasi y’ururembo rw’umujyi wa Kigali ahari hateraniye abashumba b’ama Paruwasi agize uru rurembo hari kandi na Bwana Rev.Rurangwa Valentin umushumba wa ADEPR mururembo rw’umujyi wa Kigali ndetse n’ubuyobozi bukuru bwa ADEPR bwari buhagarariwe na Rev.Pastor Ndayizeye Isaie,umushumba mukuru w’iri torero.
Kuri uyu munsi abana berekanye impano zitandukanye zirimo gucuranga ibicurangisho bitandukanye byo murusengero,kuririmba,kwigisha ijambo ry’Imana ,kuvuga mu mutwe badategwa ibitabo byose bigize Bibiliya n’amasekuruza ya Yesu ndetse n’indangagaciro n’intego nyamukuru itorero rya ADEPR rigenderaho barangije bafatanya n’umushumba mukuru wa ADEPR gukata Cake nk’ikimenyetso cyuko Noheli ari umunsi w’abana doreko abakristo baba bizihiza ivuka rya Yesu Kristo.
Mw’ijambo Rev.Pasiteri Ndayizeye Isaie yagejeje kubitabiriye uyu munsi yavuzeko mu ntego itorero rifite mu myaka itanu iri imbere harimo kwita ku mpano z’abana ,kwita kurubyiruko no kwita ku bagore bityo rero umwaka utaha tuzita cyane kukumenya impano z’abana hashyirwa imbaraga ku barimu bigisha aba bana tubaha ibikoresho n’amahugurwa atandukanye n’ubundi bushobozi butandukanye.
Uyu mushumba yasabye ababyeyi ko bakwiriye gufatanya n’itorero kurera abana kuko iyo umwana arenzwe neza atozwa kubaha Imana akura abera umumaro itorero ndetse n’igihugu.
Yagize ati:”Ndangira ngo mbisubiremo ko guhera umwaka utaha ntarusengero na rumwe tuzongera gutaha ku mugaragaro rudafite icyumba abana basengeramo(Urusengero rw’abana) giteguye neza kandi nacyo kijyanye n’icyerekezo.
Ibi uyu mushumba yongeye kubishimangira mu materaniro ya Noheli aho yasengeye kuri ADEPR Runda aho mbere yo gusoza inyigisho yigishaga yongeye kugaruka ku gusaba abashumba n’ababyeyi kwita ku bana kuko aribo bakozi b’Imana b’ejo hazaza.
Umushumba mukuru wa ADEPR yashimiye ababyeyi,ashimira abarimu b’abana anashima Imana yarinze abanyetorero none umwaka ukaba uri gusoza mu mahoro ati:”Itorero dufite ku mutima gukora ibikorwa byinshi bijyanye no kongera ubushobozi,kongera umubare w;abarimu bigisha abana ndetse no guha abana urubuga abana ngo bakoreshe impano zabo.
KURIKIRA VIDEO HANO:
Abana bo muri ADEPR bakinnye udukino dutandukanye ku munsi bizihirijeho Noheli yabo
Abana berekanye impano zikomeye bafite binyura cyane umushumba mukuru wa ADEPR
Abana bicaranye n’umushumba mukuru wa ADEPR kuri Panel bamubaza ibibazo bitandukanye
Rev.Pastor Ndayizeye Isaie,Umushumba mukuru wa ADEPR yakatanye Cake n’abana anagenera ubutumwa abashumba n’ababyeyi b ‘abana