Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Mohammed Salah yongeye gutukwa azira kwifuriza abantu Noheri nziza

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Egypt na Liverpool, Mohammed Salah yongeye gutukwa nyuma yo kwifuriza abantu Noheri nziza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Kuwa Mbere nibwo hizihizwaga Noheri hirya no hino ku Isi, abakinnyi batandukanye b’umupira w’amaguru bagiye bifashisha imbuga nkoranyambaga zabo bakifuriza abafana babo kugira Noheri nziza  ari nako baboneraho kubifuriza n’umwaka mushya Muhire.

Mohammed Salah nawe ni uko byagenze afata ifoto y’igiti cya Noheri ayishyira ku mbuga nkoranyambaga ze maze ayiherekeresha amagambo avuga ko Noheri ari igihe kiza cyo kwicarana n’umuryango wawe ubundi mukishinana, gusa akomeza avuga ko ari Noheri y’agahinda bitewe n’abaturage bari gupfira muri Gaza mu intambara ya Israel n’umutwe wa Hamas.

Uyu mukinnyi usanzwe ari Umuyislam kandi bo bijyanye n’imyemerere bakaba batizihiza Noheri, yahise atukwa cyane n’abafana n’ubundi binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Umufana wa mbere yanditse ati “Biteye isoni mu isi y’Abayisilamu’. Umufana wa kabiri arandika ati: “Mohammed Salah ntabwo ibi bisobanutse, uri umuyisilamu ntabwo uri umukristo. Noheri yacu iba muri Mata, bigutere isoni”

Uwa Gatatu arandika ati “Nyuma y’iyi tweet, sinshobora kongera kukubona nk’umuntu mfatiraho ikitegererezo. Wantengushye. Niba udasibye iyi tweet, ngomba kureka kugukurikira”.

Nubwo abafana bohereje ubutumwa bwinshi bunenga ndetse bukanatuka Mohammed Salah ariko hari n’abamushyigikiye bavuga ko ari ibintu byiza bikwiye no kubera urugero abandi.

Ntabwo ibi ari ubwa mbere bibaye kuri uyu mukinnyi kubera ko no mu mwaka ushize yufurije abantu Noheri nziza nabwo abafana baramwibasira baramunenga ndetse baranamutuka.

Mohammed Salah yibasiwe n’abafana  batandukanye ubwo yifurizaga abantu Noheri nziza