Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Aho abandi bapfiriye niho wowe warindiwe-Bishop Dr Fidele Masengo arakwibutsa ko ufite Impamvu 7 zo gushima Imana

Bishop Dr Fidele Masengo,Umushumba mukuru w’amatorero ya Forsquere Gospel Church mu Rwanda umwe mu bakozi b’Imana bazwiho kugira ishyaka mu cyafasha intama aho mu kazi kenshi katoroshye aba afite bitamubuzako buri gitondo azinduka afata umwuko agacumba umutsima maze akuwutanga nk’impamba y’umunsi abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga n’iz’itorero.

Uyu munsi kuwa 27 Ukuboza 2023 Uyu Mushumba yageneye abamukurikira ko hari impamvu 7 zatuma buri wese ashima Imana yabanye nawe kuva taliki ya mbere Mutarama kugera ubu dusigaje iminsi 4 ngo twinjire mu mwaka mushya wa 2024.


Dr Bishop Fidele Masengo ni umwe mubashumba bagirira ishyaka iterambere ry’umurimo w’Imama

Yifashishike Amahano yanditse mw’ivangiro ya Luka 13:1-5(Muri icyo gihe hari abantu bari bahari bamutekerereza iby’Abanyagalilaya, abo Pilato yavangiye amaraso yabo n’ibitambo byabo. Yesu arabasubiza ati”Mbese mugira ngo abo Banyagalilaya bari abanyabyaha kuruta abandi Banyagalilaya, ubwo bababajwe batyo?

Abantu begereye Yesu bamubwira amakuru y’abanyagalilaya biciwe mu rusengero na Pilato. Babibvuga bumvaga abapfuye barazize ibyaha bakoze. Muri icyo gihe hari na none n’andi makuru y’abantu 18 bari bagwiriwe n’umunara w’i Silowamu. Mu myumvire y’abantu b’icyo gihe impfu nk’izo zafatwaga nk’ibihano by’Imana ku banyabyaha.

Muri iyi myaka 10 ishize buri gihe ubwo twagiye tugira icyumweru cyo Gushima iki cyanditswe cyagiye kingiraho imbaraga. Cyanyigishije byinshi nagiye ngarukaho kuva 2011 nsanga umuntu wese urimo gusoza uyu mwaka agomba kuzirikana:

1) Gupfa ni kimwe mu bintu cyashoboraga gushikira buri wese muri 2023. Abo twabuze muri 2023 ntibazize amakosa bakoze. Ntabwo abagiye kwambuka muri 2024 aribo bakoze neza. Waba wibaza ko gupfa byashoboraga ku kubaho?

2) Nta wapfuye 2023 abyiteguye. Abagiye bose bari bazi ko bazageza 2024. Bagiraga imigambi n’imishinga bigera muri 2024 ndetse na nyuma yabwo. Ndetse n’abari barwaye indwara zidakira bahoraga bumva bizahinduka bagakira.

3) Ntaho urupfu rutasanga umuntu. Ntaho umuntu yajya ngo arukwepe. Bariya Banyegalilaya baguye mu rusengero. Abantu 18 bavugwa baguye i Silowamu. Aho niho hantu hari umutekano wizewe cyane kurusha ahandi. Ariko urupfu rwarahabasanze! Ntabwo ugiye kwinjira muri 2024 kubera ko aho uri hatekanye. Hari abaguye mu bihugu bimaze imyaka itabarika bitarangwamo intambara, ibihugu isi ifata ko bitekanye kurusha ibindi. Hari n’abari mu bihugu bivugwa mo intambara ariko batapfuye. Uribuka ko aho warindiwe ariho abandi bapfiriye?

4) Abagiye ntacyo tubarusha. Nta n’icyo twakoze ngo tutagenda. Twagiriwe ubuntu bwo kurangiza uyu mwaka. Ese wibuka ko ari amahirwe wagize? Waba se wibuka ko igihe cyose watakaza ayo mahirwe? Tekereza uyatakaje none!

5) Igihe icyo ari cyo cyose uhereye none Imana yaguhamagara. Ubyiteguye ute? Ubaye uhawe amahirwe yo kwandika ubuhamya bazasoma utakiriho, wakwandika iki? Ndibwira ko hari ababura ibyo bakwandika!

6) Buri wese mu bagiye yahawe amahirwe yo gutegura aho azaba iteka ryose akiriho. Nawe kuba uri muzima niyo mahirwe akomeye ugifite. Uritegura kuzaba he Iteka ryose?

7) Kuba ukiriho n’icyo kintu gikomeye ufite. Ibaze nawe kuri ubwo buntu. Ushimire Igutije kubaho.

©️Devotion posted by Dr. Fidèle MASENGO, The CityLight Foursquare Church Kimironko