Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Kiliziya Gatolika mu Karere yanenze u Burundi bwafashe icyemezo cyo gufunga imipaka

Abipiskopi ba Kiliziya Gatolika mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, banenze umwanzuro uherutse gufatwa wo gufunga imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda, basaba ababifitiye ubushobozi kubaka ibiraro bihuza abantu aho kuba ibibatanya.

Babitangaje kuri uyu wa Kane mu misa yo gusabira akarere amahoro no gusoza Inama y’Urwego ruhoraho rushinzwe gukurikiranira hafi imirimo ya Komite Ihoraho ihuriza hamwe abashumba ba Kiliziya Gatolika zo muri Afurika yo hagati (ACEAC).

Ni inama yaberaga mu Rwanda mu Karere ka Musanze muri Fatima Hotel.

Ubwo hasomwaga Misa yitabiriwe n’abepiskopi barindwi ba Kiliziya Gatolika mu Karere, ikabera muri Katederali ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana wa Diyosezi ya Ruhengeri yavuze ko icyifuzo cyabo ari ugushyigikira imbaraga mu bihuza abantu aho kuba ibibatanya.

Ati “Dukomeje gutakamba kugira ngo abafite ububasha bubake ibiraro bihuza abantu, aho kugira ngo bashyireho inkuta zitandukanya abantu […] Icyemezo giherutse cyo gufunga imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi cyaratubabaje cyane kandi kidutera guhangayika kuko gishegesha ubuzima bw’abatuye ibihugu byacu cyane cyane abegereye imipaka.”

Yakomeje agira ati “Tukaba twifuza ko habaho kuganira maze hagashakwa ibisubizo bibangamiye imibanire myiza y’abatuye ibihugu byacu.”

Aba Bihayimana bavuze ibi mu gihe hashize iminsi mike u Burundi bufashe icyemezo cyo gufunga imipaka ibihuza n’u Rwanda, burushinja gufasha abagize umutwe wa RED Tabara urwanya u Burundi.

U Rwanda rwahise rubyamaganira kure, ruvuga ko ntaho ruhuriye n’ibibazo byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.

Ifungwa ry’imipaka ryagize ingaruka ku bucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse rizitira abaturage bajyaga bakoresha inzira zihuza u Rwanda n’u Burundi bagiye gushaka serivisi zimwe na zimwe.

Mu kurushaho gushyira hamwe, kuri uyu wa Gatanu aba Bihayimana ba Kiliziya Gatolika bo mu Rwanda, u Burundi na RDC, bagiye gusura inkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi icumbikiye impunzi z’abanye-Congo zahunze ubugizi bwa nabi, zikaba zimaze imyaka isaga 25.

Biteganyijwe kandi ko tariki ya 28 Mutarama uyu mwaka, Abepiskopi, abasaserdoti n’abakristu bo mu bihugu bigize Akarere k’Ibiyaga bigari, bazahurira i Goma mu gitambo cya Misa yo gusabira amahoro akarere no kwifatanya n’abaturage bazahajwe n’intambara.

Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda, u Burundi na RDC basabye ko imipaka hagati y’u Rwanda n’u Burundi yafungurwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *