Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Nyabihu:Theo Bosebabireba yafashije Pastors Joshua Chiong na Shahzad gushakira Yesu iminyago-Amafoto+Video

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi Kw’izina rya Theo BOSEBABIREBA ari mu giterane cy’ibitangaza kiri kubera mu karere ka Nyabihu akaba ari gufata ya n’abakozi b’Imana bakitabiriye gutuma abadakijijwe bakira agakiza abandi bagakira indwara zari zarananiranye.

Iki giterane kiri kubera mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Jenda cya yangije kuri uyu wa Kane Taliki ya 29 kugeza kuwa gatandatu taliki ya 02 Werurwe 2024 aho mbere ya saa sita haba amahugurwa y’abakozi b’Imana n’abakristo noneho nyuma ya saa sita kigakomeza kikaba cyarateguwe na Minisiteri y’ivugabutumwa yitwa God’s Beloved Minisries cyitabiriwe n’abakozi b’Imana barimo Rev.Pastor Joshua Chiong kuva USA na Rev.Pastor Shahzad Kuva Pakistan n’umuririmbyi Theo BOSEBABIREBA bose bakaba bari guhuza imbaraga mu gutuma abakitabiriye badakijijwe bakira agakiza,abandi bagakira indwara z’umubiri nkuko uyu mukozi w’Imana kuva muri Amerika azwiho gukoreshwa n’Imana imirimo n’ibitangaza bikomeye.

Ku munsi wa mbere w’iki giterane umuhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo zahimbiwe Imana ariwe Uwiringiyimana Théogène wamamaye nka “Bosebabireba”yataramiye abaturage mu ndirimbo ze zikundwa na rubanda Nyaminshi Arinda ava ku rubyiniriro akifuzwa cyane .

Theo Bosebabireba ku rubyiniro yakiriwe n’imbaga y’abakunzi be mu rukundo rwinshi bamugaragarije nawe ntiyazuyaje kuko yahise ahera ku ndirimbo ze zikunzwe na benshi zirimo Ineza, Ingoma ndetse na Kubita Utababarira hamwe na Ikifuzo ari nayo yatumye amenyekana ku izina rya ‘Bosebabireba’.

Bamwe mu baturage baganiriye na IYOBOKAMANA bavuze ko iki giterane cy’ibitangaza cyatangiye kubabera cyiza kuko bafashijwe n’indirimbo za Theo Bosebabireba bari bakumbuye cyane ndetse n’ijambo ry’Imana ribibutsa ineza y’Imana ribafasha guhinduka no guhindukira ndetse haboneka n’abakize indwara zari zarababayeho akarande.

Uwitwa Byukusenge Fulgence yagize ati: “Iki ni igiterane cyiza,kuko gitangiye tunezerwa cyane, izi ndirimbo za Theo rwose ziradufasha ikindi nakubuze uburyo aba bazungu bakorana buzuzanya kuko uyu Rev.Pastor Joshua Chiong kuva USA yatubwiye ku murimo n’ibitangaza by’Imana anasengera abantu bakira indwara z’umubiri noneho Rev.Pastor Shahzad Kuva Pakistan we atubwira urukundo rw’Imana n’ububi bw’icyaha maze yihanisha abantu benshi barahindukira bakira agakiza.

Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’uyu mu ryango w’ivugabutumwa wa God’s Beloved Minisries mu Rwanda ,Bwana Bishop Gatabazi yavuzeko ashima cyane Leta y’u Rwanda kuberako imiyoborere myiza ,amahoro n’umutekano bisesuye aribyo bishoboza abantu guterana gutya. 

Yagize ati: “Ndashimira abaturage bitabiriye, ndashimira kandi impuzamatorero yakoreye hamwe agategura iki giterane kandi ndashima ubuyobozi bw’inzego bwite za Leta ndashimira kandi n’abahanzi bari kudufasha muri iri vugabutumwa,mwese Imana ibahe umugisha cyane.

Iki giterane kirakomeje ku munsi wacyo wa kabiri aho mbere ya saasita hari kuba amahugurwa noneho nyuma ya saa sita kuva kw’isaha ya saa cyenda haha Komera igiterane k’ibitangaza no kwakira agakiza.

Reba Video y’ibyaranze umunsi wa mbere w’iki giterane:

Rev.Pastor Joshua Chiong kuva USA yavuze ku murimo n’ibitangaza by’Imana anasengerai abantu bakira indwara z’umubiri

Rev.Pastor Shahzad Kuva Pakistan we yavuze kurukundo rw’Imana n’ububi bw’icyaha

Nubwo Imvura yajojobaga ntibyabujije abantu ibihumbi kwitabira bamwe bitwaje imitaka maze Theo BOSEBABIREBA yerekwa urukundo rukomeye ashimangira ko kugeza ubu ariwe uyoboye Gospel Music y’u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *