Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Abategura Rwanda Stars Gospel Live bavuzeko gusezera kwa Arstide bitatuma hari gahunda ihagarara

Nyuma y’amasaha make Arstide Gahunzire wari ukuriye ibikorwa mu irushanwa rya ‘Rwanda Stars Gospel Live’ asezeye mu kazi, ubuyobozi bwaryo bwatangaje ko bwavugutiye umuti ibibazo byari birimo ndetse bwizeza ko rizakomeza.

Nzizera Aimable uyobora iki gikorwa yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko gusezera kwa Gahunzire nubwo ari igihombo kinini bitahagarika umushinga.

Ati “Nibyo yavuyemo gusa umushinga ntabwo wari uwe kandi yari afite abandi bakoranaga, nibaza ko nta gikuba cyacitse kuko twe gahunda zirakomeje. N’ikimenyimenyi ikipe ya mbere yerekeje i Rusizi aho tugomba guhera dushaka abanyempano.”

Yavuze ko icyatumye Gahunzire asezera ari uko hari utuntu batumvikanyeho nk’abantu bakorana.

Ati “Gahunzire ndibaza ko nta deni na rimwe tumufitiye, icyatumye asezera nkuko yabibabwiye ni impamvu ze, icyakora ukuri guhari ni uko hari ibintu tutumvikanagaho bityo yabona bitazagenda uko abyifuza agahitamo gusezera mbere.”

Gusezera kwa Arstide Gahunzire ntacyo kwahinduye kuri gahunda yari iteganyijwe

Itsinda rigiye gutegura iki gikorwa kizahera i Rusizi, ryahagurutse i Kigali ku wa 1 Werurwe 2024. Byitezwe ko abanyempano ba mbere bagomba gushakirwa muri aka Karere ko mu Ntara y’Iburengerazuba.

Iri rushanwa ryatangiye mu 2022 rihuriramo abahanzi banyuranye barimo Israel Mbonyi waryegukanye agahabwa miliyoni 7Frw, Aline Gahongayire wabaye uwa kabiri ahabwa miliyoni 2 Frw, Gisubizo Ministries yabaye iya gatatu ihabwa miliyoni 1 Frw na Rasta Jay wahawe ibihumbi 500 Frw nk’Umuhanzi uri kuzamuka neza.

Ku nshuro ya kabiri, iri rushanwa byari byitezwe ko rigiye kuba ryahinduye umuvuno kuko ryavuye mu byamamare ahubwo rijya mu gufasha abanyempano bakiri bato ribasanze aho batuye.

Ni irushanwa rigomba guhera i Rusizi ku wa 2 Werurwe 2024, rigakomereza i Musanze, Rubavu, Huye, Rwamagana ndetse n’Umujyi wa Kigali.

Buri Karere kagomba gutanga abanyempano batatu, hanyuma 18 bagahurira mu ijonjora ryari gutanga icumi bajya mu mwiherero, mbere y’uko hatoranywa batatu ba mbere.

Biteganyijwe ko uwa mbere azahembwa miliyoni 3Frw akanongerwa amasezerano y’umwaka afashwa mu bijyanye n’umuziki, uwa kabiri agahabwa miliyoni 2Frw mu gihe uwa gatatu we azahabwa miliyoni 1Frw.

Ikindi gihembo cyitezwe muri iri rushanwa ni uko batatu ba mbere bagombaga gukorerwa indirimbo imwe kuri buri wese bakazaziririmba mu gitaramo cyo kwishimira uko iri rushanwa ryagenze giteganyijwe muri Kanama 2024.

Gahunzire Arstide (uri ibumoso) bwa Israel Mbonyi yasezeye muri ‘Rwanda Gospel Stars Live’ Nzizera Aimable uri iburyo yemeza ko ntacyo biri bukore ku gikorwa batangije

Irushanwa rya ‘Rwanda Stars Gospel Live’ rigiye gutangirira i Rusizi 

Ni irushanwa rizanyura mu turere dutandatu tw’Igihugu tuzatanga abanyempano 18

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *