Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Mbere y’Igitaramo Fortran Bigirimana yavuze umubano wihariye afitanye n’abarimo Apostle Gitwaza na James na Daniella -Photo&Video

Umuramyi Fortran Bigirimana yageze mu Rwanda aho aje mu gitaramo gikomeye tide ngo “BIRAKUMVIRA LIVE RECODING EXPERIENCE “akaba azagihuriramo na Couple ya James na Daniella, bafitanye umubano wihariye ndetse akaba yanagitumiyemo Apotre Dr.Paul Gitwaza afata nk’umubyeyi we wo mumwuka.

Umuramyi Bigirimana Fortran ukomoka i Burundi ariko akaba amaze imyaka 10 atuye mu gihugu cy’u Bufaransa hamwe n’umuryango we, yagarutse mu Rwanda gutaramira abanya-Kigali nyuma yo gukora igitacyahumugisha abanya-Canada.

Fortran Bigirimana amaze iminsi akora ibitaramo mu bihugu nka Canada,Ububiligi n’ahandi.

Mu kiganiro Fortran yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 12 Mutarama 2024, yatangaje ko uyu mushinga yise ‘Birakwumvira Live Recording Experience,’ hashize imaze imyaka ibiri Imana iwushyize ku mutima we.

Mu gihe iki gitaramo kibura umunsi umwe gusa ngo kibe, uyu muramyi umaze imyaka 20 mu muziki yatangaje ko nta mpungenge abantu bakwiiye kugira batekereza ko yaba yaratinze kukimenyekanisha, kuko Imana yamutegetse kugikora ku giti cye bitabaye ngombwa ko hiyambazwa abaterankunga nk’uko bisanzwe bimenyerewe.

Fortran Bigirimana kandi yahumurije abanyarwanda bose bahangayikishijwe n’uko azaririmba indirimbo z’Igifaransa gusa ntibibone mu gitaramo cye, avuga ko indirimbo zose azakora ziri mu ndimi bisangamo arizo Ikinyarwanda n’Ikirundi.

Yafashe umwanya avuga ku buzima bukomeye yaciyemo bwo kubura ababyeyi akiri muto cyane, ndetse n’imvune ikomeye yagize byamuviriyemo no kwisabira urupfu bitewe n’uko ubuzima bwari bumushaririye cyane. Avuga ko ubwo yari ari mu bitaro, ari bwo Imana yamusuye ikamuha umuhamagaro agenderaho uyu munsi.

Uyu muramyi yagiranye ikiganiro Cyiza n’itangazamakuru i Kigali

Uyu muramyi ukunze gukoresha amagambo yuzuyemo ihumure, yasobanuye ko aba ashishikajwe no gusubizamo abantu ibyiringiro kuko yanyuze mu bihe bibi azi n’uko biryana.

Yaboneyeho no gusobanura ko kwinjira mu gitaramo cye yabigize ubuntu kuko adashaka ko kwishyura byaba imbogamizi kuri bamwe, atangaza ko yashyizeho itike y’ibihumbi 20Frw ku bantu bifuza gutera inkunga igitaramo cye yise ‘Birakumvira.’

Uyu muramyi yiseguye ku banyarwanda kuko atashoboye kuzana n’umuryango we bitewe n’ingendo yari amazemo iminsi ndetse n’izindi gahunda z’ubuzima bafite mu Bufaransa.

Daniella wageze kuri Home Free Hotel ahaberaga ikiganiro n’itangazamakuru akerewe ku bw’impamvu z’umuryango, yavuze ko Fortran arenze kure umuvandimwe kuri bo, bityo ko biteguye kumushyigikira cyane mu gitaramo cye.

Fortran yavuze ko itsinda rya James na Daniella babaye inshuti ze cyane, ari nayo mpamvu aribo yahisemo gukorana nabo bitewe n’uko nawe yabafashije cyane mu bitaramo baherutse gukorera i Burayi bigatuma nabo bifuza kumushyigikira cyane.

Fortran Bigirimana azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Azonyambika,’ ‘Ntaco Nzoba,’ ‘Birakumvira’ yafatanyije na Adrien Misigaro, ‘Amahoro’ n’izindi.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizabera Kicukiro kuri New Life Bible Church, kigatangira ku isaha y’i Saa Kumi n’imwe z’umugoroba. Ni igitaramo yatumiyemo Apotre Dr. Paul Gitwaza afata nk’inshuti ndetse n’umukozi w’Imana ko kubaha nk’uko yabihamirije itangazamakuru.

Agiye gukora iki gitaramo mu ntangiriro za 2024 nyuma y’uko gisubitswe kuko cyagombaga kuba mu mpera z’umwaka ushize ku ya 10 Ukuboza 2023, kikaririmbwamo n’abahanzi batandukanye barimo Aime Uwimana, Gaby Kamanzi n’abandi batandukanye.

Reba Ikiganiro kirambuye Fortran Bigirimana yagiranye n’Itangazamakuru:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *