Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Korali Simuruna ya ADEPR Kiyovu ibinyujije mu ndirimbo yibukije abantu ko imirimo y’Imana ihambaye-Video

Korali Simuruna ikorerera umurimo w’Imana mururembo rw’umujyi wa Kigali mwi’itorero rya ADEPR Kiyovu yakoze mu nganzo ishyira hanze indirimbo nshya bise ngo “Imirimo y’Imana yumvikanamo amagmbo ashimangira ko imina ikora ibikomeye kandi bihambaye,ikaba ari indirimbo ikoze mu buryo bwa gihanga yaba mu myandikire,imiririmbire ndetse n’imcunrangirre kuburyo iryoheye amatwi y’abumva n’amaso y’abarebyi.

Korali Simuruna yakoze ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu ikaba imwe muri Korali yaririmbye Indirimbo zakunzwe cyane zanasannye imitima ya benshi mu myaka yatambutse nko muri 2000 aho yaririmbye mu ndirimbo Nka Kuba munzu yawe n’izindi zitandukanye ziri kuri Album ya mbere n’iya kabiri y’amajwi.

Iyi Korali yatangiriye ivugabutumwa mu cyumba cya Nibature cyo ku Muhima ari cyitwaga Rugenge maze igeze mu mwaka w’i 1998 iza kwitwa izina rya “Simuruna” riboneka mu gitabo cy’ibyahishuwe muri ya matorero 7 Yohana yeretswe ubwo yari ku kirwa k’Ipatimo.

Perezida wa Korali Simuruna , Bwana Niyibizi Diogene yabwiye IYOBOKAMANA ko Simuruna ari izina risobanura itorero ritagawa bishatse kuvuga kuvugako abakristo bakwiriye kubaho ubuzima budafite umugayo.

Yakomeje avugako ko kugeza ubu iyi Korali yagutse kuburyo bushimishije nyuma yaho yimukiye ikajya mw’itorero rya ADEPR Kiyovu nka Korali Nkuru muzibarizwa aha mu Kiyovu.

Ati “Ubu Chorale ifite abaririmbyi 84 bari mu ngeri zitandukanye, yaba abasore, inkumi ndetse n’abubatse.’’

Uyu Muyobozi yakomeje avugako ivugabutumwa ryabo ridashingiye kukurimba gusa ko ahubwo bagendera kw’ihame rivuga ngo “Kora ndebe irute cyane vuga numve Kandi roho nzima ikwiye gutura mubiri muzima izi arizo mpamvu bita no kugufasha abatishoboye batanga ubwisungane mukwivuza,basura abarwayi ndetse banafashanya hagati yabo.

Iyi Korali yashyize hanze indirimbo nshya yise “Imirimo y’Imana” ibimburiye izindi 6 kandi nziza zikoze mu buryo bwa Live Recording zose bakaba bagiye kujya bagenda bazisohora buri kwezi zikazarangira mu kwezi kwa Kanama 2024 kandi bakaba bateganya ibiterane bikomeye by’ivugabutumwa bazakorera mu ntara zitandukanye z’igihugu.

Perezida yakomeje avuga ko “Imirimo y’Imana” ari indirimbo yibutsa abakristo ndetse ikabwira abakristo ko bakwiriye kuba mubuzima bwo gushima Imana kuko imirimo yayo ihambaye kuko ica inzira mu kidaturwa,igatembesha amazi mu butayu ibyo ikora nta wundi wabikora.

Bakomeza baririmba bagira bati:”Uwavuga imirimo y’Imana ntiyayirangiza kuko ari Imana itareba ku gihagararo ,ntirebe kuri kavukire cyangwa ku buranga kuko twari ducishijwe bugufi idushyira hejuru ntakerekezo cy’ubuzima twari dufite yewe ntanashinjye na rugero twari dufite maze Imana yo mw’ijuru iduha agaciro natwe dukirikije uko twayibonye ntituzayivaho.

Muri iyi ndirimbo abantu batandukanye muri iyi Korali bagenda baririmba imirimo y’Imana bungikanya n’amajwi meza bashimangira imirimo Imana ikora ko itanga ubuzima,itanga agakiza,itanga imibereho,igakura kure ikazana abantu murusengero ikabambika ubwiza n’icyubahiro no kudapfa.

Iyi ndirimbo, yakozwe mu buryo bwa Live Recording. Amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Leopold naho amashusho atunganywa na Producer Musinga.

Umva urebe kandi ufashwe n’indirimbo MIRIMO Y’IMANA || SIMURUNA CHOIR ( ADEPR KIYOVU ) OFFICIAL VIDEO 2024:

Mu MAFOTO AGARAGARA MURI IYI NDIRIMBO UBONA KO BYARI BYIZA CYANE MW’IFATWA RY’AMASHUSHO:

Korali Simuruna ya ADEPR Kiyovu yashyize hanze indirimbo Imirimo y’Imana yuje ubutumwa bukomeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress