Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Imana Itange Ihumure

IMANA ITANGE IHUMURE

Wowe ubyutse uri muzima muri iki gitondo, reka dufatanye gusengera muri iyi Zaburi. Kandi mu gihe dusenga, wibuke abari mu makuba no mu byago ubasengere.

Zaburi 20
“Uwiteka akumvire ku munsi w’amakuba no ku w’ibyago, Izina ry’Imana ya Yakobo rigushyire hejuru.

Ikoherereze gutabarwa kuva ahera h’urusengero, Iguhe imbaraga ziva i Siyoni.

Yibuke amaturo yawe yose, Yemere igitambo cyawe cyokeje. Sela.

Iguhe icyo umutima wawe ushaka, Isohoze inama zawe zose.

Tuzaririmbishwa impundu n’agakiza kawe, Kandi ku bw’izina ry’Imana yacu tuzerekana amabendera yacu, Uwiteka asohoze ibyo usaba byose.

None menye yuko Uwiteka akiza uwo yasize, Azamusubiza ari mu ijuru rye ryera, Azamushubirisha imbaraga zikiza z’ukuboko kwe kw’iburyo.

Bamwe biringira amagare, Abandi biringira amafarashi, Ariko twebweho tuzavuga izina ry’Uwiteka Imana yacu.

Barunamye baragwa, Ariko twebweho turahagurutse turema”.

Ugire igitondo cyiza!

©️📩 Dr. Fidele Masengo,
The CityLight Foursquare Gospel Church

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *