Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Kirehe:Abadayimoni n’indwara zananiranye byatangiye guhunga abantu mu giterane cya Ev.Dr.Dana Morey-AMAFOTO

Kuri uyu wa kane tariki 07 Werurwe 2024 i Kirehe hatangiye igiterane cy’ivugabutumwa n’umusaruro cyayobowe n’umuvugabutumwa w’icyamamare Dr.Dana Morey uturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,akaba yatangiye gukoreshwa n’Imana ibikomeye aho abantu bakize indwara zikomeye abandi ibihumbi byinshi bakira agakiza.

Iki giterane cyatangijwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’akarere ka Kirehe,Bwana Rangira Bruno wavuze ko akarere kishimiye cyane kwakira igiterane nkiki kandi ashimira cyane uyu muryango wa ALN kubwo ibikorwa bakoze mu myiteguro y’iki giterane birimo ubukangurambaga burwanya ibiyobyabwenge mu urubyiruko,uburwanya inda zitateganijwe ndetse no kubakira inzu ebyiri abatishoboye n’ibindi byinshi.

Uyu muyobozi yabwiye imbaga y’abaturage bari bateraniye ku kibuga cya Ruhanga ko bakwiriye guharanira kuba beza mw’isi kugira ngo bazajye no mw’ijuru.

Yagize ati:”Murusheho kuba abaturage beza b’isi kugira ngo muzanabe abaturage b’ijuru.

Ku munsi wa mbere w’iki giterane, abantu benshi cyane baturutse mu mirenge 14 igize Akarere karere no mu nkengero zako bari uruvunganzoka ku kibuga cya Ruhunde iki giterane kiri kuberaho kuburyo ugereranije mu mibare abari kwitabira iki giterane basaga ibihumbi mirongo itatu.

Abitabiriye iki giterane bumvise ubutumwa bukubiye mu nyigisho z’umuvugabutumwa Dana Morey benshi bafatwa nazo maze bamwe bakira agakiza,abandi bakira indwara zikomeye z’umubiri,abandi abirukanamo abadayimoni bataha bahamya gukomera kw’Imana.

Iki giterane cyiswe icy’ibitangaza, umuvugabutumwa Dana Morey yavuze ko kizagaragaramo ibitangaza binyuranye kandi ko muri iki giterane Imana iziyereka umuntu wese uyishaka.

Ati:”Uve mubyaha byawe ahubwo ufate ibyiringiro byawe ubishyire muri Kristo Yesu maze wakire ubuzima bushya ubuhoke kuva mu cyaha Yesu abone uko akorera muri wowe kuko ibyo nibyo byanzanye muri Kirehe ncuti yanjye ihe Imana maze nayo ibone uko ikorana nawe imirimo n’ibitangaza.

Abitabiriye iki giterane bavuga ko bishimiye ko cyabereye mu Karere ka Kirehe kuko bagitezeho byinshi. Kiri kuririmbamo amakorali akunzwe muri aka gace n’abahanzi bakunzwe mu ndirimbo z’Imana bazwi hano mu Rwanda nka Theo Bosebabireba ndetse n’abo mu mahanga barimo Rose Muhando kikaba kiri gutangira kuva kw’isaha ya saa minani z’umugoroba kugera saa kumi n’ebyiri mu gihe mu gitondo hari kuba amahugurwa y’abakozi b’Imana.

Ku munsi wa mbere w’iki giterane kandi nkuko biteganijwe habayemo Tombora aho hari ubatomboye Telephone n’igare byatombowe n’abagore maze umusore nawe atombora Moto bose basazwe n’ibyishimo bikomeye bavugako bigiye kubafasha mu buzima busanzwe kandi ko Imana yabatekerejeho ibinyujije muri iki giterane cya Ev.Dana Morey.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Bwana Rangira Bruno niwe wafunguye ku mugaragaro iki giterane

Evangeliste Dr Richard Dana Morey kuva USA ku munsi wa mbere w’iki giterane yabwiye abantu ko bakwiriye kwakira Yesu maze bakitega imirimo n’ibitangaza bikomeye bizaba muri iki giterane

Pastor Dr Ian Tumusime uhagarariye ALN muri Afrika niwed uri Gusemurira Ev.Dr Dana Morey

Uyu mushumba niwe uhagarariye Comite yateguye iki giterane aha yashimaga ALN nabo bafatanije mu mitegurire y’iki giterane gikomeye

Iki giterane ni kimwe mu byabayeho mu Rwanda biri kwitabirwa n’abantu benshi cyane

Ev.Dr Dana Morey yasengeye abarwayi bamwe abirukanamo amadayimoni,abandi baje mutugare bataha bigenza,abandi bari barwaye indwara zananiranye batanga ubuhamya bw’uko Imana yabakijije

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *