Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Korali Patmos yahembuye Imbaga y’abitabiriye igitaramo “Highest Praise”-Amafoto

Korali Patmos imwe mu makorari afite amateka yihariye yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, yanyuze abitabiriye igitaramo cy’amashimwe yise “The Highest Praise” cyaririmbwemo indirimbo 29.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye biganjemo abasengera mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi n’abakunzi ba Patmos Choir muri rusange, cyabereye muri Kigali Convention Center, gitangira ku isaha ya Saa 6:30 z’Umugoroba.

Mu bacyitabiriye harimo abahanzi batandukanye nka Aline Gahongayire, Knowless na Ishimwe Clément umenyerewe mu kwandika indirimbo no kuzitunganya muri Kina Music n’abandi batandukanye.

iki gitaramo kiswe “The Highest Praise” bisobanuye uguhimbaza Imana mu buryo buhanitse kubera ko cyarimbwamo indirimbo z’amashimwe ndetse n’izo kuramya zinyuranye iyi korali isanzwe ikoresha.

Nubwo umuvumbi wari wose, ntabwo abakunzi b’iyi korali baciwe intege n’imvura kuko ahabereye igitaramo hari huzuye abantu b’ingeri zitandukanye ndetse banyuzwe n’amajwi meza n’uruvange rw’imiziki iryoheye amatwi ya Patmos Choir.

Igitaramo kigitangira Korali Patmos yakirije abacyitabiriye indirimbo yayo yise Ndaje imbere yawe, yakurikiwe n’izindi 14 zaririmbwe mu gice cya mbere cyafashe isaha imwe n’iminota 45.

Mu karuhuko k’iminota mike, Choral Echos du Ciel na yo yafashije muri iki gitaramo, yahawe indirimbo ebyiri zafashije abitabiriye gukomeza gususuruka.

Patmos Choir yagarukanye imbaraga nshya yongera kuririmba indirimbo 13 ziganjemo izo yamenyekanyemo cyane zanakunzwe n’abatari bake zirimo “Amazu”, “Ni Igihe”, “Amababa”, “Medley” na “Rwanda Ngobyi Nziza” itaka ubwiza bw’u Rwanda.

Umuyobozi wa Patmos Choir, Vincent Ngirikiringo, yashimye urukundo bagaragarijwe n’abitabiriye igiterane bateguye ndetse n’abafatanyabikorwa babateye inkunga mu mitegurire yacyo kugira ngo kibashe kugenda neza.

Yagaragaje ko iki gitaramo cyari kigamije kandi kongera gushimira Imana ku rugendo rw’imyaka 27 y’urugendo rwayo rw’ivugabutumwa no kuba ikomeje kubateza intambwe ikomeye muri urwo rugendo.

Umutoza w’Indirimbo muri Patmos Choir, Aimable, umaze imyaka 27 ayitoza, yishimiye ko iki gitaramo cyagenze neza, yemeza ko uko babyifuzaga ariko byagenze.

Ati “Kuba imvura yaguye bigeze aho, ishobora kuba yabujije n’abandi ariko icyumba cyakira abantu bagera ku 1000 kikaba cyuzuye ni icyubahiro ku Mana kuko ni yo itegura byose. Abantu barategura hakaza imbogamizi zitandukanye ariko ukurikije uko byagenze nta mbogamizi twahuye nayo. Twarabisengeye kandi Imana yadusubije.”

Umuririmbyi muri iyi korali, Umulisa Diane yashimye Imana yabafashije igitaramo kikagenda neza kandi kikitabirwa n’abatari bake bakunda Patmos Choir.

Patmos Choir yaherukaga gutaramira muri Kigali Convention Centre aho yakoreye igitaramo cy’akataraboneka cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 yari imaze ikora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.

Iyi korali yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu 1996. Yashibutse ku itsinda ry’abantu batandatu bo mu Itorero ry’Abadiventisiti biganye mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Icyo gihe batashye ubukwe bwa mugenzi wabo i Nyamirambo, baramuririmbira nk’impano bamugeneye. Nyuma y’ubukwe bahisemo kwihuriza hamwe n’abandi 30, batangira korali bise Patmos, izina igifite na n’ubu.

Patmos Choir kuri ubu ibarizwamo abariririmbyi basaga 20. Imaze gukora album eshatu z’amashusho na zirindwi z’amajwi. Ubutumwa bwayo ibutanga mu ndimi zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza, Igiswahili ndetse n’Ikizulu.

Reba amwe mu mafoto yaranze iki gitaramo “Highest Praise”:

Korali Patmos yaririmbye mu majwi yuje Ubuhanga.
Butera Knowless n’Umugabo we Ishimwe Clemant nabo bari mu bitabiriye iki Gitaramo.
Aline Gahongayire nawe yitabiriye iki gitaramo.
Korali Patmos yaririmbye indirimbo zakumbuje abantu Igihugu cy’Ijuru.
Aimable Umutoza wa Korali Patmos.
Korali Patmos yaririmbye indirimbo zikumbuza abantu ibihe byiza bya Noheli
Korali Echos du Ciel yafashije Korali Patmos guhembura abitabiriye igitaramo.
Umuyobozi wa Patmos Choir, Vincent Ngirikiringo, yashimiye cyane abitabiriye iki gitaramo.
Abitabiriye iki gitaramo banyuzwe bikomeye n’indirmbo za Korali Patmos.

AMAFOTO: NZIYAVUZE ISRAEL(N_Israel)

Kanda hano urebe andi mafoto menshi yaranze igitaramo “Highest Praise” cya Korali Patmos.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress