Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Nyirasenge wa Rugaju Regaan wa RBA yasubiyemo indirimbo yaherewe mu masengesho y’ibyumweru 2-Video

Umuhanzikazi Ada Bisabo Claudine (ABC) akaba nyirasenge wa Rugaju Reagan umunyamakuru ukunzwe cyane kuri RBA mu gisata cy’imikino,uyu mubyeyi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Witinya”, agarukanye imbaraga nyinshi mu muziki nyuma y’imyaka 5 yari amaze atawugaragaramo cyane.

Ada Claudine ni izina rikomeye mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Azwi mu ndirimbo zitandukanye zafashe bugatwe imitima y’abatari bacye, zirimo; ‘Nkwiye kujyayo’, ‘Iby’Imana ikora’, ‘Data arihagije’, ‘Tuzafatanya n’ibizima’, n’izindi.

Inshingano nyinshi agira zirimo urugo n’akazi, ni zimwe mu mpamvu adahozaho mu muziki. Nk’ubu yaherukaga kumvikana mu muziki mbere ya Covid-19 muri za 2018 ubwo yakoraga igitaramo gikomeye yari yatumiyemo icyamamare Pastor Papane.

Ada Claudine uzwi nka Mama Keza, aherutse gukora igitaramo yafatiyemo amashusho y’indirimbo eshanu. Ni ndirimbo azagnda ashyira hanze imwe ku yindi. “Witinya” niyo yabimburiye izindi, ikaba yageze hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

“Witinya” isanzwe ari indirimbo ye yakunzwe cyane mu myaka yashize. Yayivuguruye, ayongerera uburyohe dore ko yacuranzwe ndetse akayiririmbana n’itsinda rikomeye ry’abantu 11 rifatwa nk’irya mbere mu Rwanda [Abacuranzi n’Abaririmbyi].

Ada Claudine utuye mu Karere ka Rubavu, yabwiye Itangazamakuru ko yasubiyemo iyi ndirimbo kuko yayikoze kera, yanzura kuyikora bundi bushya, “iyo ni imwe mu mpamvu zituma nyisubiramo kugira ngo abantu benshi itagezeho ibagereho”.

Ati: “Izindi mpamvu ni uko nayihawe ndi mu masengesho nari mazemo ibyumweru bibiri niherereye, ikaba rero ari indirimbo y’amateka mu buzuma bwanjye”.

Yunzemo ko ubwo yayandikaga yashakaga gutanga ubutumwa yahawe cya gihe ari mu masengesho, bwo guhumuriza abari mu bihe bisharira, bariya bose bagendana umutwaro w’agahinda, “mbabwira ko ejo bazavuza impundu”.

Uyu mubyeyi w’abana babiri ukora umuziki ashyigikiwe n’umugabo we, yavuze ko ahugiye mu gusohora ibi bihangano byavuye muri iyi Live Recording. Ati “Ibindi abajyanama banjye nibo bamenya igikurikira. Ariko ibyo nababwira nzi barimo gutegura indi live mu gihe kidatinze”.

Ada Bisabo Claudine niyo mazina ye yose, gusa benshi bakunda kumwita ABC (Impine y’amazina ye atatu). Yavukiye muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, tariki ya 5/7/1987. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya Kaminuza mu ishami ry’icungamutungo yahawe na Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK).

Asengera mu itorero rya Zion Temple Rubavu, akaba yaratangiye kuririmba afite imyaka 7 y’amavuko muri korali y’abana muri Kiriziya Gaturika. Ku myaka 12 yatangiye kuririmba muri korali y’abakiri bato muri Nazarene Church Kicukiro.

Yakomeje kuririmba mu bigo bitandukanye by’amashuri yisumbuye kandi hose yabaga ari umuyobozi w’indirimbo (Conductrice). Mu mwaka wa 2009 ni bwo yatangiye kwandika indirimbo atangira no kuzitoza abandi.

Yaje gufasha amatsinda n’amakorali atandukanye ndetse n’abaririmbyi ku giti cyabo bo mu Rwanda, Congo no mu Burundi ubwo yari amaze gutorerwa kuyobora GBU-ULK.

Ada Bisabo yakoranye Album ya mbere na Korali Beersheba yitwa “Uwagushaka yagusanga he”, nyuma akora Album kabiri “Witinya” na “Data arihagije”. Amakuru dufite ni uko indirimbo uyu muhanzikazi ari gukora ari zimwe mu zikubiye kuri Album ya 3.

REBA INDIRIMBO “WITINYA” YA ADA CLAUDINE

Ada Claudine agarukanye imbaduko mu muziki usingiza Imana

Umuhanzikazi Ada Bisabo ni Nyirasenge w’Umunyamakuru Rugaju Reagan wa RBA

Ada Claudine yongereye ibirungo mu ndirimbo “Witinya” yitiriye Album ye kabirik

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *