Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Inkwakuzi za 2024 zatangiye akazi-Angelique Baranyurwa yatangiranye umwaka intego zikomeye-Videwo

Umuhanzi Angelique Baranyurwa yasohoye indirimbo yise ‘Ibitambo’ ikubiyemo ubutumwa bwo gushimira Imana kubw’Imirimo ikomeye yamukoreye n’iyo yakoreye Abanyarwanda.

Muri iyi ndirimbo Ibitambo, Angelique yumvikana aririmba amagambo yuzuyemo amashimweno kuvuga imirimo ikoeye y’Imana, hari aho aririmba ngo “Tuzanye ibitambo, tuzanye amaturo, tuzanye ibihumura neza; tuje kugushima.”

Baranyurwa Angelique ushyize indirimbo ye ya mbere avuga ko yatangiye kuririmbira Imana akiri muto cyane akaba afite intego y’uko ubutumwa bwiza bwa Yesu bwamamara bukagera ku bantu bagahinduka.

Umuhanzi Angelique baranyurwa afatira ikitegererezo kuri Lilianne Kabaganza

Angelique uvuga ko umuhanzi areberaho ari Liliane Kabaganza kuko yakuze akunda indirimbo ze, yatubwiye ko impamvu yahisemo gusohora indirimbo ku italiki ya 01 y’umwaka ari uko ibiyemo amashimwe menshi. Aha yagize ati “Nashakaga kubwira abantu ko turangije umwaka Imana yaraturinze, ikaturindira abayobozi, ingabo n’igihugu muri rusange, tukanayiragiza uyu mwaka wa 2024 twinjiyemo.”

Baranyurwa Angelique yatubwiye ko nyuma y’iyi ndirimbo imishinga ikomeje irimo no gukomeza gusohora indirimbo.

Reba videwo y’indirimbo Ibitambo ya Angelique Baranyurwa: