Korali Gloria ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Bibare mu rurembo rwa Kigali yasoje icyumweru kiswe ‘Gloria Evangelical Week’ cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo Gufasha abatishoboye, Gusura Abarwayi mu Bitaro no gukora Ibiterane byasize hihannye Abantu benshi.
Gloria Evangelical week yatangiye ku Italiki ya 06-12 Ugushyingo 2023 ifite intego igaragara muri Matayo 11:28 hagira hati: “Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.”
Mu bikorwa byaranze Grolia Evangelical week, harimo ko Bishyuriye abantu 8 amafaranga y’ibitaro bari barabuze ubwishyu, gutanga amafunguro ku batishoboye n’ibindi bikorwa by’ubugiraneza bitandukanye. Gloria Evangelical Week kandi yaranzwe n’igiterane umuntu atatinya kuvuga ko cyari imbaturamugabo kuko ivugabutumwa ryakozwemwo ryasize abantu basaga 105 babashije kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza, baratura babarambikaho ibiganza.
Ku munsi wo ku wa gatandatu habaye igiterane cyabereye i Remera muri Nyagatovu, mu kagari ka Nyabisindu, Aho Umuvugabutumwa Nyiranshimiyimana Francine uzwi nka Mama fabrice, umuhanzikazi Stella, Korali Elayono ya ADEPR Remera na Korali Gloria yateguye iki gikorwa bahembuye imitima yabari bitabiriye iki giterane, bituma benshi bihana.
Umuvugabutumwa Mama fabrice wari warazonzwe n’ibiyobyabwenge ndetse n’uburaya yatanze ubuhamya bw’ukuntu Yesu yamuruhuye ubu akaba ari Umubyeyi ubereye Urugo n’igihugu, bituma n’abandi bantu bari barabaswe n’ibyaha bitandukanye bahindukirira Yesu.
Ku cyumweru ku munsi wo gusoza igikorwa nyirizina, habaye igiterane gisoza icyi cyumweru ndetse habaho n’umwanya wo gusangira n’abakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza wabo, mu rwego rwo gukomeza kugirana ubusabane n’abo.
Mu kiganiro Korali Gloria yagiranye n’itangazamakuru, Bwana Rwamagaju Aniceth umuyobozi w’iyi Korali yadutangarije ko Imana yabanye nabo, mu bikorwa byose bari bateguye yaba ibyo gufasha abantu mu buzima busanzwe, ndetse no kwamamaza ubutumwa bwiza hakagira abantu bakira Yesu nk’umwami n’umukiza, dore ko yari nayo ntego nyamukuru.
Korali Grolia yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 1998 aho igitekerezo cyaturutse ku iyerekwa ryabaye ubwo mu masengesho yo kuwa 5 bahamagaye abanyeshuli barabasengera. Umuvugabutumwa wari wigishije muri ayo masengesho akimara kubasengera yababwiyeko mu Bibare hazaba umuyoboro w’ububyutse bw’abanyeshuli Imana ikabakoresha mu gihugu no hanze yacyo.
Nyuma yo gusengera abo bana b’abanyeshuli ,nibwo umwe muribo witwaga Ndagijimana Aime yagize igitekerezo cyuko hashingwa korali y’abanyeshuli igamije kwamamaza ubutumwa bwiza
Mu mwaka wa 2001 korali yahinduye sitati iva mu murongo wo kwitwa korali y’abanyeshuli, ahubwo itangira kwitwa Korali Grolia, ariko n’ubundi ikabamo abantu banyuze kuntebe y’ishuri.
Korali Grolia kuri ubu igizwe n’abaririmbyi 70, kugira ngo wemererwe kuba umuririmbyi w’iyi Korali, ugomba kuba warakandagiye ku ntebe y’Ishuri.