Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Apostle Dr.Paul Gitwaza agarukanye umugoroba udasanzwe wo gushima Imana muri BK Arena

Itorero rya Zion temple Celebration Center, ZTCC riyobowe n’Intumwa y’Imana,Dr Paul Gitwaza,ryongeye gutangariza abakristo ko umugoroba w’amashimwe usoza umwaka wa 2023 twinjira muri 2024 n’ubundi uzabera muri BK Arena nkuko byagenze umwaka utaha aho abakristo bavuye imihanda yose bari bakubise buzuye iyi nzu yakira abasaga ibihumbi icumi.

Ni igitaramo kizaba mw’ijro ryo kw’italiki ya 31 Ukuboza 2023, mu nyubako isanzwe yakira imikino n’imyidagaduro ya BK Arena, aho gifite insanganyamatsiko yo”Kwambuka umwaka neza ujya 2024”.

Iri torero risanzwe ritegura igitaramo cyo kuramya no guhimbaza ku mugoroba winjiza abantu mu mwaka mushya ariko bigakorerwa ku cyicaro gikuru cyaryo giherereye mu Murenge wa Gatenga ,Akagari ka Ngoma, mu Karere ka Kicukiro ndetse no kuri za paruwasi z’iri torero ariko kuva umwaka ushize biragaragarako bahisemo kujya bagikorera ahagutse nkuko n’ubu bamaze kubitangaza.

Kuri ubu iri torero rizahuriza hamwe abakirisitu bose bagize za paruwasi za Zion Temple Celebration Center muri BK Arena, aho bazafatanya n’abaririmbyi ASAPH MUSIC INTERNATIONAL, gushima ibyo Imana yakoze n’abandi baramyi batandukanye

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga za Zion Temple Celebration Center bavuzeko nubundi ijoro risoza umwaka wa 2023 ritangira umushya wa 2024 rizabera muri BK Arena bahamagarira abantu gutangira kwitegura uyu mugoroba.

Bati:Tangira witegure kuzahemburwa n’ibihe byiza bizaba mw’ijoro rya taliki ya ya 31 Ukuboza! Igiterane cyacu munzu yImana kizaba cyuzuye ibihe bitazibagirana n’imigisha. Nkuko muri Zaburi 65:11 havuga ngo: ‘Wambika umwaka kugira neza kwawe nk’ikamba, Inkōra z’igare ryawe zigusha umwero.kandi inzira zawe ziratemba cyane.’

Dr Paul Gitwaza azaba ahari

Apôtre Dr Paul Gitwaza uri kubarizwa ku mugabane w’Iburayi no muri Leta zunze Ubumwe za Amerika mu bikorwa by’ivugabutumwa, azafasha kwinjiza abakirisitu b’iri torero n’abandi bifuza kwegera Imana muri uwo mugoroba udasanzwe.

Umushumba w’Itorero ZionTemple ,Dr Paul Gitwaza yongeye gutegura umugoroba udasanzwe wo gushima Imana

Zion Temple yemeje amakuru ko igiteramo gisoza umwaka wa 2023 nubundi kizabera muri BK Arena

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *