Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Kirehe:Ev.Dana Morey yasoje igiterane cy’Iminsi 4 yatura amagambo akomeye ku bayobozi b’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Evangeliste Dana Morey yashoje igiterane cy’Iminsi ine cyaberaga mu Karere ka Kirehe asiga yatuye amagambo y’umugisha ku Gihugu by’umwihariko asabira Umugisha umukuru w’Igihugu cy’U Rwanda n’abo bafatanya kuyobora.

Ibi yabivuze kuri icyi cyumweru taliki 10 Werurwe 2024 ku kibuga cya Ruhanga ahari hamaze Iminsi ine habera igiterane cy’ivugabutumwa n’ibitangaza aho gisize mu karere ka Kirehe hari impinduka mu buryo bw’umwuka n’ubw’Inyuma ku mubiri.

Iki giterane gitegurwa n’umuryango w’ivugabutumwa wa ALN (A Light to the Nation) umuryango uyobowe na Ev Dana Morey wo muri Amerika.

Guhera kuwa kane, Iki giterane cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo Ivugabutumwa ryasize benshi bahindukiriye Yesu ndetse n’ibitangaza birimo no gukira kw’indwara zari zarabaye karande ku bantu.


Sibyo gusa byabaye muri iki giterane kuko abakitabiriye banagize amahirwe yo gutombora ibikoresho bizabafasha mu kwiteza Imbere no kuva mu bukene. Muri byo harimo Amagare,Moto,Television,Telephone, ndetse n’inka.

Asoza iki giterane Evangeliste Dana Morey yabwiye Abanyakirehe ko yabakunze cyane ndetse avuga ko azabakumbura ariko yishimira cyane ko n’ubwo batakongera kubonana mu isi bazahurira mu Ijuru.


Yagize ati “Iyaba byashobokaga mwese nkabashyira mu ndege nkabajyana, ariko naho tutazongera guhura muri ubu buzima icyo nzicyo nuko mwakijijwe tuzahurira mu ijuru.”


Yakomeje avuga ko agiye kwatura amagambo y’ubuhanuzi ku bantu kandi ko uzabyizera wese bizamubera uko abyizeye.

Ev.Dana Morey asoza igiterane cy’Iminsi 4 yatura amagambo akomeye ku bayobozi b’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Ku ikubitiro yababwiye ko mu Izina rya Yesu ibyaha by’abantu bibabariwe kandi ko umutima w’urubanza ukuweho,akomeza avuga ngo Ibikomere biromowe, Agakiza gatashye murugo rwawe, Uvuye mu rupfu ugiyemu bugingo, wateguriwe kubana na Yesu iteka ryose, n’indi migisha inyuranye yose yo mu Gakiza k’Imana.

Yakomeje yatura amagambo y’umugisha ku Rwanda n’abaruyobora ndetse abasabira Umugisha n’imbaraga ziva ku Mana.

Yagize ati “Imana ihe Umugisha Perezida w’u Rwanda n’aba Minisitiri, abaguverineri n’abandi bayobozi bafatanya mu kuyobora igihugu.”


Ev Dana Morey kandi yashimiye abaturage bose bitabiriye iki giterane bakihanganira izuba n’imvura byo muri aka Karere.

Sibo gusa bashimiwe kuko Dana Morey yashimiye abagize umuryango mugari wa ALN bafatanya mu gutegura ibi biterane, dore ko ari ibiterane bizenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ubwo yari ahawe ijambo, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza Madame MUKANDAYISENGA Janviere, yashimiye byimazeyo abateguye iki giterane by’umwihariko Ev Dana Morey.


Uyu muyobozi yashoje asaba abaturage gushyira mu bikorwa ibyo bigeye hano kugira ngo bazarusheho kuba abaturage beza babereye igihugu.

Abaturage bitabiriye icyi giterane batahanye akanyamuneza ku maso ndetse bavuga ko iki Giterane cyabasigiye impinduka mu buryo bw’umwuka no mu bw’Umubiri.


Umwe mu baganiriye na Iyobokamana witwa MUGISHA Fred yatubwiye ko iki giterane gisize impinduka mu karere Kirehe haba mu burezi,Imibereho myiza by’umwihariko mu mwuka.

Iki gitwrane kandi cyasojwe hatangwa Moto 10 kubavugabutumwa 10 bamaze amezi abiri bahugurwa nuyu muryango wa ALN.

Pastor Dr Ian Tumusime uhagarariye ALN muri Africa yashimye Imana kumigendekere myiza yiki giterane i Kirehe
Evangeliste Dana Morey yashyikirije Moto abavugabutumwa bahuguwe anabambika imidari ababwirako bakwiye guharanira kugeza inkuru nziza ya Yesu Kristo kure hashoboka
imbere y’abantu basaga Ibihumbi 50 Ev.Dana Morey yashimye Imana yahaye u Rwanda ubuyobozi bwiza anatura ibikomeye ku gihugu cy’u Rwanda
Evangeliste Dana Morey yasoje igiterane i Kirehe aritegura gukomereza i Ngoma guhera kuri uyu wakane kuwa 14-17 Werurwe 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *