Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Israel Mbonyi witezwe Iburayi azahava yerekeza Uganda mu biraramo bibiri bikomeye

Israel Mbonyi uri kwitegura ibitaramo bizenguruka Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, yatangaje ko muri Kanama mu 2024 azakorera ibitaramo bibiri muri Uganda.

Ni ibitaramo byitezwe ko azakorera i Kampala ku wa 23 Kanama 2024, mu gihe ku wa 25 Kanama 2024 azataramira i Mbarara.

Ibi bitaramo byo muri Uganda nibyo bya mbere bitangajwe mu biteganyijwe mu bizenguruka Akarere bizagera no muri Tanzania na Kenya.

Ni ibitaramo ariko ku rundi ruhande bizaba bibanjirije icyo azakorera muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2024, mu gihe nabyo kizabanzirizwa n’icyo yamaze gutangaza ko azakorera mu Bubiligi ku wa 8 Kamena 2024.

Israel Mbonyi ugiye gukora ibi bitaramo ni umwe mu bahanzi bayoboye abandi kugira igikundiro mu Rwanda.

Uyu muhanzi yatangiye kumenyekana mu muziki w’Akarere mu minsi ishize ubwo yasohoraga indirimbo ziri mu Giswahili nka Nina siri, Nitaamini, Jambo, Sikiliza, Malengo ya Mungu n’izindi nyinshi.https://www.youtube.com/embed/qI1yCpa4UFE

Israel Mbonyi agiye gukorera ibitaramo bibiri muri Uganda

Mbere yo gutaramira muri Uganda, Israel Mbonyi azabanza gutaramira i Burayi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *