Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Jado Sinza yatangaje amatangazo 2 akomeye._Videwo

Umuramyi Jado Sinza wo mu Itorero rya ADEPR yashyize hanze indirimbo nshya anateguza igitaramo azamurikiramo album ye ya gatatu.

Iyi ndirimbo yitwa “Yesu warakoze” yumvikanamo amagambo yo gushimira Yesu wemeye gupfira abantu akabakiza ibyaha ndetse akabaha n’ubugingo buhoraho. Muri iyi ndirimbo ifite amajwi n’amashusho bikozwe mu buryo bugezweho, Jado Sinza hari aho agira ati “Uwapfuye azira ibyaha byanjye ni Yesu mwana w’Imana.” na “Ntiwemeye ko nguma iyo mu byaha”.

Tuganira na Jado Sinza yatubwiye ko muri iyi ndirimbo yashakaga gushimira Yesu kubwo kwitanga agapfa mu cyimbo cyacu kugira ngo aduhindure abana b’Imana.

Agaruka ku gitaramo ari gutegura yise Redemption live Concert, Jado Sinza yavuze ko azamurikiramo album ye ya 3 yise ‘Inkuru y’Agakiza’.

Jado Sinza ni umwe mu baramyi bahagaze neza ku ruhando rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Ryoherwa n’indirimbo ‘Yesu warakoze’ ya Jado Sinza:

Powered by WordPress