Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Bishop Harerimana J.Bosco yateguye“Zeraphath Coffe”asaba abantu kwitabira Ijoro risoza Umwaka ku bwinshi no kuzambara imyenda yera

Itorero rya Zelaphat Holy church ryateguye umugoroba wo gusoza umwaka banasoza amasengesho y’iminsi 90 bamazemo iminsi bahaye intego igira iti:Emerera Yesu ahindure ubuzima bwawe” Aho muri iri joro risoza umwaka ritwinjiza mu mwaka mushya muri Zeraphath Holy Church hazabaho umwanya wo gusigwa ndetse no gusengera abantu bafite indwara zitandukanye n’ibindi bibazo.

Uyu mugoroba w’amashimwe mw’itorero rya Zeraphath Holy Church uzabera i Kanombe urenze ku bitaro bya Gisirikare imbere y’ahahoze ari kwa Habyarimana ahakorera iri toreroro mu mujyi wa Kigali.

Bishop Harerimana J.Bosco Umushumba mukuru w’amatorero ya Holy church mu Rwanda, yararikiye abantu bose kuzitabira uyu mwanya kuko hazaba harimo ibihe bidasanzwe.

Uyu mushumba ibi yabitangaje ubwo Yari Kuri (TV 1), aho asanzwe atambutsa inyigisho buri wa kabiri na buri wa gatandatu ku masaha y’umugoroba ndetse akanagira n’umwanya wo gusengera abantu, akaba ari ikiganiro cyitwa”Ijambo ribohora” kandi cyabohokemo abantu benshi cyane kuko hari abagiye batanga ubuhamya bwuko bagikurikiye Imana ikabakorera ibitangaza bagakira indwara zitandukanye ,abandi bakabohoka ibyari bibaboshye.

Uyu mushumba yatangiye avuga ko abantu bose batumiwe kugira ngo batangire umwaka bafite izindi mbaraga, ndetse bazi icyo Imana ibateganirije mu mwaka ugiye gutangira.

Bishop Harerimana Jean Bosco Umushumba mukuru w’amatorero ya Zeraphath Holy Church arahamagarira abantu kuzitabira Cross Over Night ku bwinshi bambaye imyambaro Yera


Yakomeje agira ati”Mwese murarikiwe kuzaza kwifatanya natwe, kuko hazabaho n’umwanya wo gusigwa”.

Mu bindi bizakorwa muri uwo mugoroba hazabaho umwanya wo gusengera abantu bafite indwara zitandukanye, ndetse nibindi bibazo bisanzwe, dore ko iri torero rinamaze iminsi mu masengesho yiswe”Emerera Yesu ahindure ubuzima bwawe”.

Kuri uyu mugoroba kandi hazabaho umwanya wo gusangira uzwi ku izina rya”Zeraphat Coffe”.

Umushumba wiri torero kandi yavuze ko abazabasha kwitabira uyu mugoroba bazaza bambaye imyenda y’umweru, hasi no hejuru.

Bishop Harelimana Jean Bosco n’umukozi w’Imana usanzwe amenyereweho gukoreshwa n’Imana imirimo n’ibitanagaza bitandukanye, birimo gusengera abarwaye indwara zitandukanye kandi zigakira ndetse n’ubuhanuzi agenda atanga ku bantu benshi batandukanye by’umwihariko akaba azwiho gufata umwanya uhagije wo gusengera igihugu n’ubuyobozi bwacyo kuko avugako umuntu uvugako akijijwe ariko ntakunde igihugu cye aba abeshya kuko Imana yigaragariza mu bantu.

Mu materaniro uyu mushumba akora usanga haniganjemo ubuhamya bw’abantu benshi batandukanye babashije kubohoka ndetse no kubona ibitangaza by’Imana binyuze muri uyu mukozi w’Imana yaba ari ugukira indwara ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye by’ubuzima bwa buri munsi.

Nonaha kurikira Amateraniro y’uwa gatatu wa nyuma muri uyu mwaka wa 2023 muri Zeraphath Holy Church hamwe na Bishop Harerimana Jean Bosco:

Bishop Harerimana Jean Bosco yaboneyeho umwanya wo kwifuriza abantu Noheli nziza n’umwaka mushya wa 2024