Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Akanyamuneza n’Imbyino Gakondo mu byaranze igitaramo i Bweranganzo cya Christus Regnat-AMAFOTO.

Korali Christus Regnat yari imaze imyaka igera muri itatu idataramira abakunzi bayo,yaraye ikuriwe ingofero n’Abakristu ubwo yakoraga igitaramo “I Bweranganzo” akaba ari igitaramo kizajya kiba buri mwaka mu rwego rwo gufasha ubwoko bw’Imana kurangamira ingoma y’Ijuru.

Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 19 ugushyingo 2023 mu ihema rya Camp Kigali. Mu rugendo rw’imyaka 17 imaze Chorale Christus Regnat yakoze ivugabutumwa rya kristu n’ibikorwa by’urukundo byaramiye benshi.

Saa kumi n’ebyiri nibwo M.c Julius Chita yashyize umurishyo wa mbere ku gitaramo maze abwira abantu ibigwi n’Amateka ya Christus Regnat. Igitaramo cyatangijwe n’isengesho rya Padiri Bosco umukuru wa Parroisse ya Regina Pacis.  

Igitaramo cyahise cyanzika maze Chorale Christus itangirana n’indirimbo zayo zakunzwe zirimo ‘Uhoraho ni umwami’ ‘Nyagasani singizwa’ ‘Nyaguharirwingoma’ ‘Allelujah Usifu Mungu’ Harirw’Inganzo’ n’izindi zinyuranye zishimiwe n’abitabiriye iki gitaramo.

Korali Christu Regnat yakuriwe ingofero n’abitabiriye iki gitaramo.

Iki gitaramo kitabiriwe n’abantu banyuranye bari mu ngeri zose; abana bato, urubyiruko ndetse n’abasheshe akanguhe. Kitabiriwe kandi n’abanyacyubahiro banyuranye bo muri Politiki ndetse n’Ibyamamare mu myidagaduro aha twavuga nka Hon.Bernard Makuza wabaye Ministri w’Intebe, Ministri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu, Ministri w’Ibidukikije Jeanne d’Arc Mujawamariya, Dr Augusti Iyamuremye wabaye Perezida wa Sena, Jules Sentore, Intore Masamba na Andy Bumuntu n’abandi batandukanye.

Korali Christus regnat yaririmbaga indirimbo nyinshi ziri mu njyana ya Classic yanyuzagamo ikanaririmba indirimbo ziri mu njyana ya Gakondo aha twavuga nka Mwami w’Ijuru n’isi, Ndaje bafatanije n’Itorero ribyina imbyino Gakondo.

Igice cya mbere cy’iki gitaramo cyamaze isaha imwe n’Iminota cumi n’umwe kandi wabonaga abitabiriye iki gitaramo bizihiwe.

Igice cya kabiri cyaranzwe no kuririmba indirimbo zakunzwe na benshi zirimo nk’iyitwa Icyishongoro cy’Ubucungurwe, Quel Triophare, Igisingizo cya Bikiramaliya yahimbwe na Nyakwigendera Kizito Mihigo hamwe na Malaika ya Miriama Makeba yishimiwe cyane.

Igitaramo cyaje guhindura isura ubwo Chorale Christus Regnat yageraga kundirimbo yitwa ‘Iyo Mana dusenga irakomeye, hamwe n’izindi ndirimbo ziri muri uwo mujyo ziganjemo izo mu gihugu cy’Abarundi maze abantu bose barahaguruka bacinyira Imana akadiho ibimenyerewe mu nsengero z’abarokore nk’Igisirimba.

Chorale Christus Regnat yatangaje ko igitaramo ‘I Bweranganzo’ ari ngaruka mwaka.

Perezida wa Chorale Christus Regnat, Bwana Mbarushiman Jean Paul yatangaje ko imyaka itatu yari ishize badakora igitaramo nk’iki kubera ibibazo banyuzemo bijyanye na Covid-19 n’ibindi. yavuze kandi ko iki ari cyo gitaramo cya karindwi bakoze mu buryo bwa rusange kuva batangira urugendo rw’ivugabutumwa nk’abaririmbyi n’abacuranzi.

Yakomeje avuga ko ku Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023 ku munsi wa Kristo Umwami bazaba bizihiza imyaka 17 yuzuye bakorera Imana. Uyu muyobozi yashimye ababafashije mu buryo bwose kugira ngo iki gitaramo gishoboke. Yashimye ahereye ku buyobozi bw’Igihugu, agira ati “Mbere na mbere ndashima ubuyobozi bw’igihugu kubera umutekano, umudendezo, tukaba dushobora gukora igikorwa nk’iki kikaba mu mutuzo ntakibazo na kimwe kibayeho.” Yashimye kandi ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda by’umwihariko ubuyobozi bwa Paroisse Regina Pacis.

Mu ijambo rye yashimiye ibitangazamakuru binyuranye, aboneraho gutangaza ko iki gitaramo ‘I Bweranganzo’ kizajya kiba buri mwaka, mu buryo kizajya kiba kimeze nk’iserukiramuco mu murongo wo kuzamura impano z’abakiri bato mu muziki Nyarwanda.

Mu magambo ye yagize ati “Iki gitaramo kuva uyu munsi kigiye kuba igitaramo ngaruka mwaka, izina rizahora ari iri nk’uko twabisobanuye.” Akomeza ati “Turateganya rero n’ibikorwa byinshi birimo kongera ibihangano cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube n’ibindi bikorwa dukora by’urukundo.”

Ahagana ku isaha ya Saa mbiri n’iminota mirongo itanu nibwo umuhanzi Josh Ishimwe yageze ku ruhimbi akaba ari umuhanzi wishimiwe bikomeye n’abitabiriye iki gitaramo. Josh Ishimwe ni umwe mu bahanzi bakiri bato babashije guhuza umuziki uhimbaza Imana na gakondo, atangira asubiramo indirimbo cyane cyane izizwi mu madini n’amatorero.

Uyu musore w’imyaka 24 muri Kanama 2023 yakoze igitaramo cye bwite yise ‘Ibisingizo bya Nyiribiremwa’ cyabereye muri Camp Kigali. Icyo gihe byari amateka mashya yanditse mu muziki we, nyuma y’uko ibihumbi by’abantu bamushyigikiye, bakitabira.

Ni we muhanzi rukumbi watangajwe mu gitaramo cya Chorale Christus Regnat. Ariko Andy Bumuntu waririmbye mu ndirimbo ‘Mama Shenge’ nawe yigaragaje muri iki gitaramo. Josh Ishimwe yageze ku rubyiniro anyotewe na benshi, maze yanzika mu ndirimbo zirimo ‘Sinogenda ntashimye’. Asoje kuririmba iyi ndirimbo yateye indirimbo ‘Yesu Ndagukunda’ maze asaba Massamba Intore gufatanya nawe kuyiririmba.

Uyu muhanzi yanaririmbye indirimbo aherutse gushyira hanze yise ‘Nakushukuru EeBwana’, ‘Inkingi Negamiye’ ndetse na ‘Reka Ndate Imana’, ava ku rubyiniro akomerwa amashyi. Josh asobanura ko mu mwaka wa 2000 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y’abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari aziko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose. Uyu musore yanyuze mu matsinda atandukanye y’abaramyi ari nako akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize. Yanyuze mu itsinda Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n’abaramyi barimo Yvan Ngenzi na René Patrick bamufashije kwisanga mu muziki.

Reba amwe mu mafoto yaranze iki gitaramo.

Iki gitaramo kitabiriwe ku bwinshi
Korali Christus Regnat nyuma y’imyaka itatu bari bamaze badataramana n’abakunzi babo, bishimiwe cyane muri iki gitaramo
Baririmbye indirimbo zitandukanye yaba izabo, ndetse n’izahimbwe n’abandi
Josh Ishimwe yongeye kwerekana ko u Rwanda rufite impano ziri kuzamuka neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Intore Masamba yafashije umuhanzi Josh kuririmba indirimbo Yesu Ndagukunda
Bosco Padiri mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis niwe watangije isengesho ryo kuragiza Imana iki gitaramo
Andy Bumuntu yafatanyije na Koraki Christus Regnat kuririmbana indirimbo Mama Shenge
Dr Augusti Iyamuremye wabaye Perezida wa Sena nawe yari yitabiriye iki gitaramo
Mama wa Josh Ishimwe yari yaje kureba uko umuhungu we ataramira Imana
Minisitiri w’uburezi Gaspard ari mu banyacyubahiro bari bitabiriye iki gitaramo
Abanyamakuru n’abahanzi batandukanye nabo bitabiriye iki gitaramo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *