Umuyobozi wa Authentic Word Ministries akaba n’Umushumba Mukuru wa Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Muhirwa Gitwaza, yavuze ko kugira ngo umuntu abashe kuba munini kuruta ibibazo, ari uko agomba kubona abona ubushobozi bw’Imana iri muri we kuruta ibibazo bimwugarije.
Apôtre Paul Gitwaza yabigarutseho mu Kiganiro cye cyitwa “Ask Paul” asanzwe atambutsa kuri Shene ye ya YouTube “Dr Paul Gitwaza Official”, aho abantu batandukanye bamubaza ibibazo byiganjemo ibifite aho bihuriye n’ijambo ry’Imana, na we akabisubiza.
Ubwo yari mu gace ka 255 k’icyo kiganiro yabajijwe ikibazo kijyanye n’uko umuntu yahangana n’ibibazo by’Isi.
Yagize ati “Ni gute umuntu yaba munini kuruta imibabaro?”
Apôtre Dr Paul Muhirwa Gitwaza mu gusubiza yatangiye avuga ko ikintu cya mbere ukwiye gukora ari ukwizera Imana ndetse ukabona ubunini bwayo kuruta ibibazo.
Yakomeje ati “Ukwiye kubona amahirwe ari muri byo bibazo ndetse ukareka Imana ikakurwanirira”.
Apôtre Dr Paul Muhirwa Gitwaza yatanze urugero rwa Dawidi igihe yarwanaga na Goliyati, agaragaza ko aho ingabo zose za Isirayeli zari zatinye ariko mwene Yesaya yabonaga ubunini bw’Imana iri kumwe na we kuruta kubona Umufilisitiya [Goliyati], kandi byarangiye amutsinze.
Mu butumwa bwe, Apôtre Dr Paul Muhirwa Gitwaza yavuze ko igihe umuntu ari mu bibazo agomba guharanira ko Imana izabonamo icyubahiro cyayo kuko ari byo bizatuma yururuka ikamurwanirira.
Reba ikiganiro cyose gikubiyemo ibibazo byabajijwe Apôtre Dr Paul Muhirwa Gitwaza