Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Gasabo: ADEPR yasaniye abaturage inzu 19 mu bikorwa byo #Kwibuka30 (Amafoto)

Itorero ADEPR ry’u Rwanda ryasaniye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi inzu 19 zari zarasenyutse mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rwego rw’igihugu.

Igikorwa cyo kwibuka mu Itorero ADEPR ku rwego rw’igihugu, cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rutunga ruri mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo.

Mu bikorwa Itorero ADEPR ryakoze, birimo gusana inzu 19 z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, batuye mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo zari zarubatswe mu 2015, ndetse rinabagenera ibikoresho byo mu nzu n’ibiribwa, bifite agaciro k’asaga miliyoni 250 Frw.

Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaïe, yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abibutsa ko ejo ari heza.

Yagize ati “Uyu munsi n’uyu mwanya twawuteguye kugira ngo twibuke, twunamire kandi tunasubize agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Twibuka abashumba, abakristo by’umwihariko babaga mu Itorero ADEPR. Nk’Umushumba mukuru, nagira ngo mbahumurize.’’

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Eric U. Mahoro; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, abayobozi muri ADEPR, abakirisitu bayo n’abaturage batuye muri aka gace.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Eric Mahoro, yashimye Itorero ADEPR, ryashyize imbaraga mu bikorwa by’isanamitima no gufasha abarokotse.

Yagize ati “Bashingiye ku bibazo bibangamiye igihugu, ubuyobozi bw’Itorero ADEPR bwagaragaje umurava, mu gutanga inyigisho zifasha gukira ibikomere, gufashanya n’inzego za Leta mu kwibuka, gushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’ibindi byinshi tutarondora. Ibyo turabibashimira.”

Eric Mahoro yasabye ADEPR gufatanya na Leta mu kurwanya abapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi bagamije kugoreka amateka, anaboneraho kubskangurira kugira umwete wo kumenya amateka yaranze u Rwanda.

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ADEPR yagombaga kubikora mu matorero 143, ari mu ndembo zitandukanye zigize iri torero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *