Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

RIB yataye muri yombi uwiyise ‘pasiteri’ wigambye uruhare mu rupfu rwa Pst Théogène

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Hategekimana Emmanuel, umwe mu bakwirakwije amakuru ku mbuga nkoranyambaga ko ari mu bagize uruhare mu rupfu rwa Pasiteri Niyonshuti Théogène, witabye Imana azize impanuka.

Mu minsi mike ishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amakuru y’abarimo umugabo witwa Hategekimana Emmanuel washize amanga yivugira ko ari mu bantu bishe Pasiteri Niyonshuti Théogène witabye Imana azize impanuka y’imodoka yakoreye muri Uganda mu mwaka ushize wa 2023.

Mu biganiro yagiye akora kuri shene zitandukanye za YouTube, Hategekimana Emmanuel uvuga ko asigaye ari Pasiteri, yavuze ko ubwo Pasiteri Niyonshuti Théogène yitabaga Imana, icyo gihe we ngo yakoreraga Satani, yavuze ko yari kumwe n’abandi 9 bafatanyije gutegura impanuka Pasiteri Niyonshuti Théogène yaguyemo.

Nyuma y’aya makuru, ku wa Gatandatu, tariki 25 Gicurasi 2024, RIB yemeje ko uyu mugabo wavuze ibyo yamaze gutabwa muri yombi.

Umuvugizi wa RIB, Murangira Thierry, yahamije aya makuru, avuga ko Hategekimana Emmanuel yaraye afashwe akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.

Yagize ati “Ni byo koko yaraye afashwe arafungwa, aho akurikiranyweho gutangaza amakuru yibihuha.”

Mu ibazwa rye abajijwe impamvu yabimuteye, Hategekimana yasubije ko yashakaga kumenyekana cyane.

RIB yasabye abantu kwirinda gukwirakwiza ibihuha ndetse isaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kutemerera cyangwa ngo batange rugari mu kwirakwiza ibihuha, kuko bihanwa n’amategeko.

Ingingo ya 39 mu mategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere muri rubanda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ariko atarenze miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Hategekimana Emmanuel yatawe muri yombi na RIB

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *