Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

EAR: Abasenyeri 2 bahataniye kuzakurwamo uzayobora Diyosezi ya Cyangugu

Rev. Nathan Muhutu na Rev. Mahirwe Obadias ni bo bakandida babiri batowe na Sinode ya EAR Diyosezi ya Cyangugu, aho bazashyikirizwa Inama y’Abepiskopi b’Itorero Angilikani kugira ngo nayo ikuremo umwe uzaba Musenyeri.

Ku wa Gatandatu, ni bwo mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda habaye amatora y’abakandida babiri bagomba kuzakurwamo umwe uzaba Musenyeri wa Diyosezi ya Cyangugu yayoborwaga na Mgr Francis Karemera uzajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mu bashumba batowe ndetse bazakurwamo umwe uba Musenyeri harimo Rev. Nathan Muhutu usanzwe afite inshingano ku cyicaro gikuru cy’Itorero EAR na Rev. Obadias wari usanzwe ayobora EAR Paruwasi ya Gahanga.

Aba bashumba bombi bazakurwamo umwe uzasimbura Musenyeri Karemera Francis, wari umazeho imyaka itanu, kuko yagiyeho muri Nyakanga 2019, mu Nama y’Abepisikopi b’Itorero Angilikani mu Rwanda, aho yari asimbuye Musenyeri Nathan Rusengo Amooti.

Musenyeri Karemera Francis witegura kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ni we wayoboraga Diyosezi ya Cyangugu
Rev. Nathan ufite inshingano ku cyicaro gikuru cya EAR ni umukandida wo kuzayobora Diyosezi ya Cyangugu
Rev. Mahirwe Obadias uhanganiye umwanya wo kuba Musenyeri wa Diyosezi ya Cyangugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress