Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Umubyeyi wa Thacien Titus uherutse kwitaba Imana agiye gushyingurwa—Uko gahunda iteye

Umubyeyi w’umuhanzi Thacien Titus uherutse kwitaba Imana ku mugoroba wo ku wa 3 Gicuransi 2024, agiye gushyingurwa cyane ko amatariki na gahunda yo kumuherekeza mu cyubahiro yose yamaze gushyirwa hanze.

Nyakwigendera Kamugundu Zachée ni umubyeyi w’umuhanzi Thacien Titus wamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka Mpisha mu mababa, Aho ugejeje ukora n’izindi zitandukanye kandi zikundwa cyane.

Kamugundu wari utuye mu Karere ka Kamonyi, yitabye Imana ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 3 Gicurasi 2024, azize uburwayi.

Aganira na IYOBOKAMANA, Thacien Titus yavuze ko bari mu gahinda ko kubura umubyeyi ariko kandi ko bagomba kubyakira kuko ijambo ry’Imana ridusaba no gukomera ku munsi mubi kandi muri byose tugahora dushima Imana.

Ati “Birababaje kubura umubyeyi wacu wari umujyanama mwiza, umunyamahoro, wagiraga ubuntu kuri bose, wari inyangamugayo arangwa n’ukuri, yari umukristo mwiza uharanira iterambere ry’umuryango. Igishimisjije ni uko twizeye ko tuzamubona mu ijuru kuko ari umugeni wa Krisito wabyiteguye.”

Nk’uko bigaragara kuri gahunda yo guherekeza mu cyubahiro uyu mubyeyi, hateganyijwe umugoroba wo kumwibuka kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Werurwe 2024 kuva saa Munani kugera saa Moya z’umugoroba (14h00-19h00) ku Kamonyi aho nyakwigendera yari atuye.

Muri uyu mugoroba, abavandimwe n’inshuti z’umuryango baraba bibukiranya ku mateka ya nyakwigendera, batanga ihumure ku basigaye.

Biteganyijwe ko ku wa Mbere, tariki ya 6 Gicurasi 2024 ari bwo nyakwigendera azashyingurwa mu irimbi  rya Nyamugari ku Kamonyi.

Gahunda yo guherekeza umubyeyi wa Thacien Titus

Thacien Titus avuga ko Se yari umukristo mwiza warangwaga n’ishyaka ry’iterambere ry’umuryango

Nyakwigendera Kamugundu yakundaga cyane umuryango we akaba yari umujyanama mwiza n’inyangamugayo kuri bose

Kamugundu Zachée ubwo yari kumwe n’umukazana we [Umugore wa Thacien Titus]

Thacien Titus yamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka Uzaza ryari, Aho ugejeje ukora, Mpisha mu mababa n’izindi

Zimwe mu ndirimbo za Thacien Titus zamamaye cyane:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *