Jado Sinza yatumiye Zolavo muri”Redemption Concert”.

Harun Laston wamamaye nka Zoravo uri mu baramyi bakomeye muri Tanzania, yatumiwe i Kigali mu gitaramo cyateguwe na mugenzi we Jado Sinza umaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Igitaramo ‘Redemption concert’ Jado Sinza yatumiyemo Zoravo, giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 17 Werurwe 2024. Zoravo watumiwe na Jado Sinza ni […]

Rehema Antoinette yatangaje ijambo ry’ Ihumure mu ndirimbo yise”Ibinezaneza” Videwo.

Umuramyi Antoinette Rehema utuye mu gihugu cya Canada yinjije abantu mu mwaka w’ibinezaneza mu ndirimbo “Ibinezaneza” . Indirimbo “Ibinezaneza” itangirana n’amagambo y’amashimwe yo gushima Imana kubw’Imirimo yakoze, igasoza ishishikariza abantu kuza kuri Yesu ngo barebe imirimo akora. Hari aho Rehema aririmba ngo “Nawe ngwino urebe Uwiteka aracyakora”. Antoinette Rehema abajijwe inkomoko y’iyi ndirimbo yavuze ko […]

FOBACOR:Dr.Usta Kayitesi yasabye abanyamadini kurinda intama abavugabutumwa b’inzaduka-Amafoto

Umuyobozi wa RGB Dr Usta Kayitesi yasabye Abanyamadini kurushaho kubera umukumbi maso bawurinda abavugabutumwa badutse bavuga ibihabanye n’Ijambo ry’Imana bishobora gusenya umuryango Nyarwanda bidasize n’ubumwe bw’Abanyarwanda. Ibi yabivuze kuri uyu wa gatanu taliki ya 19 Mutarama 2024 ubwo yari yitabiriye Umuhango w’ihererekanyabubasha w’ihuriro ry’Amadini n’amatorero ya Gikristu agize umuryango wa FOBACOR. Uyu muhango wabereye mu […]

Bishop Dr.Rugagi yasabye abakristo kutigira abacamanza b’abandi asabira u Rwanda ibikomeye._Videwo

Umushumba Mukuru w’Amatorero y’Abacunguwe [Redeemed Gospel Church], Bishop Dr. Rugagi Innocent, yasabye abizera Yesu Kristo bose ko bakwiriye gukomeza icyo bafite ngo batacyamburwa n’ibihe bigoye dusohoyemo kandi ko bakwiriye kwirinda kuba abacamanza b’abandi asabira u Rwanda gukomeza kugira amahoro, ubumwe n’iterambere. Ubwo yagaraniraga n’umuyoboro wacu wa YouTube witwa Iyobokamana TV, Bishop Dr Rugagi Innocent yahaye […]

Indirimbo ya Meddy na Adrien Misigaro yasohotse_Video

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy ubu ubarizwa mu gihugu cya Amerika yashyize hanze indirimbo yise ‘Niyo ndirimbo’ yafatanyije na Adrien Misigaro. Meddy uherutse gusezerera indirimbo z’isi (Secular Music) akiyegurira Imana, ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’umwaka 1 asohoye iyo yise Grateful. Zose yazikoreye ku mugabane wa Amerika. Iyi ndirimbo “Niyo ndirimbo” yumvikanamo amagambo yo […]

Korali Shiloh yisunze Igihimbano cy’umwuka Ishimangira imbaraga z’Ijambo ry’Imana._Video

Korali Shiloh yo mu karere ka Musanze muri ADEPR Muhoza yashyize hanze indirimbo bise “Ijambo” igaragaza Imbaraga ziri mu Ijambo ry’Imana. Iyi ndirimbo imaze iminsi 3 kurubuga rwa YouTube rw’iyi Korali (Shiloh Choir Rwanda) imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi birindwi. IYOBOKAMANA Tuganira na MUGISHA Joshua Umuyobozi wa Korali Shiloh, yatubwiye ko Igitekerezo cyo gutunganya iyi ndirimbo […]

Korali Itabaza ya ADEPR Gahogo yageneye abantu Indirimbo nshya nk’impano y’umwaka mushya wa 2024

Korali Itabaza ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR Gahogo mu Karere ka Muhanga, yakoze mu nganzo ishyira hanze indirimbo yo gusaba Yesu kongera kwiyerekana,bakaba bayihaye abantu nk’impano yo kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2024. Korali Itabaza yatangiye ivugabutumwa ari korali y’icyumba cy’amasengesho mu 2000, icyo gihe ikaba yari igizwe n’abaririmbyi 20. Yaje kwitwa Itabaza mu […]

Korali Elayono ya ADEPR Remera yashyize hanze indirimbo yibutsa abantu agaciro ko kuba abana b’Imana

Korali Elayono ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR, Ururembo rwa Kigali Paruwasi ya Remera yashyize hanze indirimbo nshya bise “Bakundwa”,iyi ndirimbo ikaba ikoze mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho. Mu magambo ayigize, abaririmbyi ba Korali Elayono bumvikana bavuga ko ari ubwoko bwatoranijwe kugira ngo bubashe kwamamaza ishimwe ry’iyabahamagaye. Bati:”Ariko twebwe ho turi ubwoko bwatoranijwe, abatambyi […]

Umuramyi Nana Olivier yashyize hanze indirimbo ivuga ubudahemuka bwa Yesu Kristo

Umuhanzi Nana Olivier yashyize hanze indirimbo yise ‘Ntahemuka’ indirimbo irata ubutwari bwa Yesu, ndetse ko iyo umwizera naho wanyura mu muriro abasha kugutabara. Iyi ndirimbo itangira ivuga ko Yesu ari umwami utajya uhemuka, haba mu makuba cyangwa mu byago ari we wenyine ubasha kuturengera. Uyu muramyi akomeza agira ati ”Nari mu butayu nabuze amazi yo […]