Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yabonye ko ibihe biri guhinyuza intwari iririmba yinginga Umwuka wera kuganza-VIDEO

Korali Shalom ikorera umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri ADEPR Nyarugenge yasohoye indirimbo nshya yise “Umwuka wera ” igusha ku kuvuga umumaro w’umwuka wera no gushishikariza abantu kuyoborwa nawo.

“Umwuka wera ” ni indirimbo ya mbere Korali Shalom yashyize hanze kuva umwaka 2024 watangira bivuzeko ibinjirije izindi nyinshi n’ibikorwa byinshi iyi Korali iteganya muri uyu mwaka.

Shalom iri muri korali zikunzwe mu ruhando rw’abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana by’umwihariko mu bayoboke ba ADEPR no mu yandi matorero.

Iyi korali imaze imyaka 38 itangijwe yamenyekanye mu ndirimbo zihembura imitima ya benshi zirimo “Nzirata’’, “Abami n’abategetsi’’, “Nzamamaza”, ‘‘Nyabihanga’’,”Mfite ibyiringiro”, “Ijambo nyamukuru” n’izindi nyinshi .

“Umwuka wera ” ni indirimbo y’iminota 10 n’amasegonda 18 ; ikaba ikozwe mu buryo bwa Live Recoding ikaba yarafatiwe muri BK Arena mu gitaramo k’imbaturamugabo iyi Korali yahakoreye .

Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yabonye ko ibihe biri guhinyuza intwari iririmba yinginga Umwuka wera kuganza

Korali Shalom yayishyize hanze nk’uburyo bwo gushishikariza abakristo ko bakwiriye kugira inzara n’inyota byo gutunga umwuka wera.

Mu magambo ayigize, umwanditsi yagize ati ‘‘Hallelua,Hallelua Mwuka wera ngwino uganze.Mwuka wera ,ngwino uganze mu mitima yacu ngwino uganze utwuzure.Cana uwo muriro wake ku gicaniro ,twagirwa nawo gusa muri iyisi y’umwijima .’’

Perezida wa Korali Shalom,RUKUNDO Jean Luck yabwiye IIYOBOKAMANA ko mu butumwa buyikubiyemo harimo gusaba umwuka wera ngo uze uganze mu mitima yacu umuriro wawo ntukazime ku gicaniro.

Yagize ati “Umukristo wese akwiriye gusaba impano y’umwuka wera kuko niwo uduha imbaraga zo kuvuga ubutumwa dushize amanga, tudatinya kandi akatwigisha akatuyobora muri byose ndetse akadushoboza guhangana n’iyi isi y’umwijima”.

Kandi muri iyi ndirimbo harimo ubutumwa bwo gusaba umwaka wera kugirango abe ariwe watuyobora muri iyi minsi kuko igoye aho hariho inyigisho nyinshi z’ubuyobe ndetse nizo inzaduka zihabanye nibyo Uwiteka ashaka nk’umwuka w’ubutinganyi n’bindi byinshi bityo rero tubonako Umwaka wera ariwo wenyine washoboza abantu guhangana n’ibihe no kuzagera mw’ijuru”.

Uyu muyobozi yakomeje avugako uyu mwaka nkuko hisanzwe Korali Shalom izakora ibiterane ariko ko noneho bazabizana mu bundi buryo kandi bizanyura abakunzi bacu kuruta umwaka ushize.

Ati:Muri uyu mwaka navugako dufite umurimo mugari kuko harimo ingendo z’ivugavutumwa hakabamo gukora izindi ndirimbo nyinshi,gukora ibiterane no gukora ibikorwa bijyanye nuriya mushinga wacu twavuze mu gitaramo cyabereye muri BK Arena wa shalom charty ufasha ababaye.

Korali Shalom igizwe n’abaririmbyi basaga 140 hatabariwemo ababa hanze y’u Rwanda, ni ubuheta mu makorali y’i Nyarugenge nyuma ya Hoziana yayitanze mu ivugabutumwa ry’indirimbo.

Yashinzwe mu 1986 ari korali y’abana bato, yitwaga “Umunezero”. Icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana.

Mu 1990 yemerewe kwitwa izina, ifata “Shalom” rimaze gushinga imizi. Iyi korali imaze gukora album enye z’amajwi n’ebyiri z’eshatu z’amashusho kandi ikaba ikomeje gutegura n’izindi ndirimbo.

REBA INDIRIMBO UMWUKA WERA YA KORALI SHALOM Y’I NUARUGENGE:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *