Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

FOBACOR:Dr.Usta Kayitesi yasabye abanyamadini kurinda intama abavugabutumwa b’inzaduka-Amafoto

Umuyobozi wa RGB Dr Usta Kayitesi yasabye Abanyamadini kurushaho kubera umukumbi maso bawurinda abavugabutumwa badutse bavuga ibihabanye n’Ijambo ry’Imana bishobora gusenya umuryango Nyarwanda bidasize n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ibi yabivuze kuri uyu wa gatanu taliki ya 19 Mutarama 2024 ubwo yari yitabiriye Umuhango w’ihererekanyabubasha w’ihuriro ry’Amadini n’amatorero ya Gikristu agize umuryango wa FOBACOR.

Uyu muhango wabereye mu karere ka Kicukiro kuri New Life Bible church, witabiriwe n’abayobozi b’amatorero manyamuryango uko ari 62 agize iri huriro rya FOBACOR rihuza amatorero y’abavutse ubwa kabiri.

Pastor Joel Sengoga usanzwe ayobora itorero Divine and Destiny church, niwe wayoboraga iri huriro mu gihe cy’imyaka 4 akaba yahererekanije ububasha na Rev. Dr . Charles Mugisha wa New Life Bible Church watorewe kuyobora iri huriro mu gihe cy’imyaka 4.

Rev. Dr . Charles Mugisha na komite ye biyemeje gukomereza aho bagenzi babo bari bageze mu rwego rwo kunoza umurimo w’Imana mu itorero rya Kristo no kwita cyane ku kwigisha abashumba ibijyanye n’imiyoborere myiza y’amatorero banabashishikariza kuyoboka amashuri nyobokamana nkuko gahunda ya Leta ibisaba.

Muri aya magambo Rev. Dr . Charles Mugisha yagize ati “Muri iki gihe dutowe dufite akazi kenshi cyane cyane ko kwigisha ubuyobozi bw’amatorero nkuko Leta yasabye ko umuyobozi w’itorero agomba kuba abifitiye impamyabumenyi.” anavuga kandi ko muri Manda yabo azafatanya na bagenzi be kwita ku muryango no kwigisha ibijyanye n’imiyoborere myiza by’amadini n’amatorero.

Pastor Joel Sengoga umuyobozi ucyuye igihe mw’ijambo rye yashimiye bagenzi be bafatanyije mu murimo w’Imana, ashimira Imana yabashoboje anashimira Leta y’u Rwanda kuba yarabizeye ikabaha urubuga bakisanzura, bagakorera Imana ndetse bagashobozwa n’Imana gukemura bimwe mu bibazo by’ingutu birimo amakimbirane.

Yashoje agaragaza ko bimwe mu bibazo bahuye nabyo ari uburyo bw’ivugabutumwa rikorera ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko nka Youtube aho bamwe babikoresha nabi bikitirirwa abakozi b’Imana muri rusange, aha yasabye abamusimbuye ko bazashyira imbaraga mu guhugura no gucyaha bene abo.

Umuyobozi wa RGB Dr. Usta Kayitesi wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yasabye Abanyamadini kurushaho kubera umukumbi maso bawurinda abavugabutumwa badutse bavuga ibihabanye n’Ijambo ry’Imana bishobora gusenya umuryango Nyarwanda bidasize n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Dr Usta Kayitesi umuyobozi wa RGB yasabye abanyamadini kwigira kuri Kiliziya Gatolika

Ati “Abanyamadini bandi mu kwiye kwigira kuri Kiliziya Gatolika kubijyanye n’umuntu muhereza uruhimbi ngo yigishe umukumbi w’Imana ijambo ryayo. Nkuko Padiri atabyitwa atarabyigiye cyangwa ngo hagire uwigisha ivangiri atari Padiri niko namwe mukwiye kwitondera abo muhereza kwigisha ijambo ry’Imana kuko iyo murihaye umuntu udafite ubumenyi ashobora kugaburira umukumbi ibyanduye kandi bikagira ingaruka mu guhungabanya umuryango Nyarwanda.”

Uyu muyobozi yakomeje avugako 2024 ari umwaka wa 30 Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994 ibaye ni ukuvugako uruhinja rwagizwe imfubyi nayo ubu rufite imyaka 30 kandi muri iyi myaka inzego zose z’igihugu cy’u Rwanda zateye imbere tudasize n’amadini n’amatorero dore ko by’umwihariko amatorero manyamuryango ya FOBACOR hafi ya yose yabayeho nyuma ya Genocide.

Dr.Usta Kayitesi yasoje ashima uruhare rw’amadini n’amatorero mw’iterambere ry’umunyarwanda aho bashyira imbaraga mu burezi bishyurira abana amashuri ndetse banayubaka batirengagije ubuzima n’ibindi bice bitandukanye mu bijyanye n’icyerekezo cy’iterambere igihugu cy’u Rwanda cyifuza.

FOBACOR ni ijambo ry’impine y’amagambo y’icyongereza rikaba risobanura amatorero y’abavutse ubwa kabiri akorera mu Rwanda (Forum of Born Again churches and Organisations in Rwanda). Ni ihuriro rigizwe n’amwe mu matorero ya Gikristo atarumvikanaga mu Rwanda mbere ya 1994. Iryo huriro ryatangiye mu mwaka wa 2002 kugeza ubu rigizwe n’amatorero ya Gikristo agera kuri 62.

Umuyobozi wa RGB Dr Usta Kayitesi yasabye Abanyamadini kurushaho kubera umukumbi maso
Pastor Joel Sengoga usanzwe ayobora itorero Divine and Destiny church niwe wayoboraga FOBACOR akaba yatanze ububasha ku muyobozi mushya
Rev. Dr . Charles Mugisha umuyobozi wa New Life Bible Church niwe muyobozi mushya wa FOBACOR
Abayobozi bacyuye igihe ba FOBACOR bahererekanije ububasha n’abashya bagiye kuyobora mu gihe cy’imyaka 4
Abayobozi batandukanye b’amatorero agize umuryango wa FOBACOR bitabiriye umuhango w’ihererekanyabubasha w’ubuyobozi bwabo

Yaba abayobozi bacyuye igihe ndetse n’abashyashya ndetse n’abatabiriye uyu muhango bafashe amafoto y’urwibutso

AMAFOTO : ISHEMA Benny

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *