Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Bwa mbere GraceRoom ministries igiye gukorera Igiterane ku butaka bwayo_Videwo

Grace Room Ministries iyoborwa na Pastor Julienne Kabanda, yateguye igiterane ngarukamwaka cyitwa “Your Glory Lord” izaba inizihirizamo imyaka Itanu imaze ivutse. Ni ku nshuro ya gatanu, uyu muryango uteguye iki igiterane kigiye kubera bwa mbere ku butaka bwa Graceroom Ministries buri Nyanza ya Kicukiro.

Mu Kiganiro n’Itangazamakuru umushumba wa Graceroom ministries yavuze ko Umwihariko w’iki giterane kizamara iminsi irindwi, aho bazaba bashimira Imana mu rugendo rw’imyaka itanu imaze igendana nabo n’ibitangaza yakoze muri grace room.

Grace Room Ministries ni umuryango ushingiye ku idini ukorera mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, watangijwe na Pastor Julienne Kabirigi Kabanda mu mwaka wa 2018. Ishishikajwe no kugarura abantu ku busabane bwimbitse n’Imana, kugeza ubutumwa bwiza ku isi yose no kongera ubushobozi abatishoboye mu rukundo n’umutima n’impuhwe (Compassion), hashingiwe ku buntu bw’Imana tubonera’ muri Kristo Yesu.

Pastor Julliene yavuze ko Imana yamuhaye iyerekwa ryo kugeza Ubutumwa bwiza ku barushye n’abaremerewe.

Pastor Julliene Kabanda yakanguriye Urubyiruko by’umwihariko urw’abaswe n’ingeso mbi zitandukanye kuzitabira iki giterane kuko bazaboneramo amahugurwa meza azabafasha mu buzima bwabo. Mu magambo ye yagize ati”Iyo ngeso yawe udashaka hari n’undi utayishaka, kandi uwo abasha no kuguha imbaraga zo kuyireka, Icyo wowe usabwa nukuza ukamwegurira ubuzima bwawe.”

Iki giterane ‘Your Glory Lord’ Pastor Jullliene Kabanda n’Umugabo we Pastor Kabanda Stanley bazigishamo bari kumwe n’umuvugabutumwa uzaturuka mu gihugu cy’Ubugande, kizatangira tariki ya  3\Ukuboza\2023  kugeza  10\Ukuboza\2023.

Abanyamakuru mu bitangazamakuru bitandukanye bitabiriye iki kiganiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress