Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Burundi: Ubwinshi bw’ababurirwa irengero bwatumye Kiliziya Gatolika ibatabariza

Inama y’Abepisikopi Gatolika y’u Burundi, CECAB, yatabarije ababurirwa irengero ndetse n’abicwa bazira ko bafite ibitekerezo bya politiki bitandukanye n’iby’abo mu ishyaka riri ku butegetsi.

Mu butumwa bwo kuri uyu wa 15 Mata 2024, CECAB yagize iti “Abantu bicwa nabi mu gihugu cyacu cyangwa bagashimutwa, bakaburirwa irengero kubera impamvu za politiki cyangwa izindi nyungu baraduhangayikishije. Dufashe uyu mwanya twifatanya mu kababaro y’imiryango yabuze abayo mu bihe bya vuba.”

Aba bepisikopi batangaje ko iyo umuntu afunzwe n’inzego zibifitiye ububasha, aba akwiye kugezwa mu butabera hashingiwe ku mategeko, agafungirwa ahantu hazwi kandi abagize umuryango we bakemererwa kumusura.

Zimwe mu mpamvu zituma inzego z’ubutabera zikora nabi, nk’uko aba bepisikopi babigaragaje, harimo ko hari abanyabubasha bazigenzura mu buryo butemewe n’amategeko, bakazifashisha bakora ibyaha.

Bati “Hari abakozi bo mu butabera bagaragaza ko batewe impungenge n’umutekano wabo kubera ko bamwe mu bayobozi babatera ubwoba, bakabahatira kwica amategeko, aho kurwanirira ukuri n’ubutabera.”

Aba bepisikopi basabye inzego zishinzwe umutekano zirimo igisirikare kurinda umutekano w’abaturage bose, nk’uko biri mu nshingano zazo, mu rwego rwo gukumira aka karengane.

Bagaragaje ko hari ibimenyetso byerekana ko hari abantu bashaka kugarura politiki y’ishyaka rimwe mu Burundi, baheza amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, bagamije kubuza abaturage uburenganzira bwo kugaragariza ibitekerezo byabo mu gitangazamakuru cya Leta no mu nama.

Bati “Mu hashize h’igihugu cyacu, tuzi ko u Burundi bwaranzwe n’urugomo rwatewe no guheza no gushaka ubutegetsi mu buryo bukabije. N’uyu munsi, kiracyari ikibazo kuko hari ibimenyetso by’abashaka kudusubiza kuri politiki y’ahahise y’ishyaka rimwe.”

Aba bepisikopi basobanuye ko aba bantu “abari mu mashyaka atari ku butegetsi nk’abanzi, bityo ko badashobora guhabwa imyanya n’iyo baba babifitiye ubushobozi.”

Bagaragaje ko hari ibyemezo Leta ifata ndetse n’ibyo ivuga ariko ntibitange umusaruro ufatika, biturutse ku kuba idakurikirana ngo imenye uko bishyirwa mu bikorwa.

Mu gihe u Burundi bwitegura amatora rusange mu 2025, abepisikopi bagaragaje ko bifuza ko yazaba atagira uwo aheza, akwiye kuba mu bwisanzure kandi akaba mu mucyo ku buryo umusaruro uzayavamo uzanyura buri wese.

Abepisikopi batanze ubu butumwa nyuma y’aho Minisiteri y’Umutekano w’Imbere yangiye Agathon Rwasa washinze ishyaka CNL gukoranya inama y’abarwanashyaka, igamije gukemura amakimbirane yaritutumbyemo kuva mu 2023.

Ni icyemezo gihabanye n’inama Perezida Ndayishimiye yari yamugiriye mu Ukuboza 2023, kuko we yari yatangaje ko Rwasa ari wenyine ufite ububasha bwo guhuriza hamwe abarwanashyaka, kandi ko afite uburenganzira bwo gusenya CNL bibaye ngombwa, cyane ko ari iye.

Ndayishimiye yagize ati “Umukuru wa CNL nabe umugabo, avuge ati ‘Kuko njyewe ndi mukuru, abo nyoboye mwese muze hano twumvikane, twikure mu menyo y’abasetsi, tubipange neza.’ Ese imitwe itemera demokarasi muri yo, yazana demokarasi mu gihugu ite?”

Abepisikopi basabye ko mu Burundi haba impinduka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress