Kigali: Abanyamadini bijeje ubufatanye mu migendekere myiza y’amatora
Abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye akorera mu Rwanda bagaragarije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, ko biteguye gufasha mu migendekere myiza y’amatora binyuze mu kwigisha abayoboke bayo mu nsengero. Ibyo babigarutseho ubwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagiraga ibiganiro n’inzego zitandukanye mu Mujyi wa Kigali zirimo iz’ibanze, abafatanyabikorwa n’abanyamadini. Umushumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye Isaïe, yagaragaje ko nk’itorero bifuza ko […]
Perezida Kagame yacyebuye abibwira ko Imana izabamanurira manu ntacyo bakoze
Perezida Kagame yacyebuye abakristo bibwira ko Imana izabaha ibyo bakeneye byose mu gihe bo ntacyo babashije gukora mu buryo butuma babona ibyo bakeneye, abihuza n’abifuza ko Leta igira icyo ibamarira nyamara nabo batayishyigikira. Ibi Umukuru w’Igihugu yabibwiye abagera ku 7500 babarizwa mu Rubyiruko rw’Abakorerabushake baturutse mu turere twose tw’Igihugu, bahuriye muri BK Arena mu birori […]
Mgr Laurent Mbanda yavuze ku cyatumye Umuryango GAFCON ayoboye utitabira inama yimakaza ‘ubutinganyi’ i Roma
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango ugamije gukomeza no guha imbaraga inyigisho z’ijambo ry’Imana ‘GAFCON’ ku Isi, Musenyeri Laurent Mbanda, yatangaje ko umuryango ayoboye witandukanyije n’ibyavuye mu nama yabereye i Roma, yateguwe n’Umuryango w’Itorero Angilikani ku Isi wa Canterbury batavuga rumwe. Umuryango wa GAFCON ugamije gukomeza no guha imbaraga inyigisho z’ijambo ry’Imana, washyizweho mu mwaka ushize wa 2023, […]
Ese ikizira cyaba kiri mu marembo ya ADEPR nkuko bamwe babivuga ? Rwagafiriti aribaza!
Iyo uvuze itorero ADEPR benshi bayumva nk’itorero ry’umwuka ni hahandi kirazira koko iziririzwa hamwe bashiki bacu bishimira kwambara amajipo maremare no gusokoza agasatsi ka kimeza bagashyiramo aga kanta bakumva birabanyuze. Iyo myifatire imaze imyaka isaga 84 uhereye mu 1940 ubwo iri torero rya Pentecote ryageraga mu Rwanda kuva icyo gihe kugeza magingo aya uwo muco […]
Yakijijwe mu buryo budasanzwe: Pasiteri Julienne Kabanda yujuje imyaka 42
Tariki ya 6 Gicurasi, ni bwo Paiteri Julienne Kabanda, umwe mu bavugabutumwa b’abagore bamaze kubaka izina mu Rwanda binyuze muri Minisiteri yashinze yitwa ‘Grace Room Ministies’, yihirizaho isabukuru y’amavuko. Pasiteri Julienne Kabiligi Kabanda yizihije isabukuru y’imyaka 42 ari ku kiriri, bitewe n’uko uyu mugore yari amaze iminsi yibarutse ubuheta. Pasiteri Julienne Kabiligi Kabanda ni umwe […]
Chryso Ndasingwa yandikiye amateka muri BK Arena (Amafoto)
Umuramyi Ndasingwa Chrysostome uzwi ku izina rya “Chryso” nk’izina ryubuhanzi, yaraye akoze igitaramo cy’amateka ashima ngira ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukunzwe cyane mu rw’imisozi igihumbi. Iki gitaramo cyo kumurikiramo “Wahozeho Album Launch” cyaranzwe nubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru, kuko inyubako ya “Bk Arena” haburaga abantu bacye cyane ngo yuzure. Ku isaha […]
Prosper Nkomezi yateguje uburyohe mu gitaramo cy’imbaturamugabo
Umuhanzi w’Indirimbo zihimbaza Imana, Prosper Nkomezi, yateguje abakunzi b’umuziki we ko bazagirira ibihe byiza mu Gitaramo yise ‘Nzakingura Live Concert’ ateganya kumurikiramo album ebyiri icyarimwe. ‘Nzakingura Live Concert’ ni igitaramo giteganyijwe kubera mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village, KCEV, ahahoze hitwa Camp Kigali, tariki 12 Gicurasi 2024. Binyuze mu Kiganiro The Gospel Relax cya […]
Thacien Titus yasohoye indirimbo ‘Izakumara amarira’ yakomoye ku mwana watawe na nyina
Umuhanzi w’indirimbo ziramya, zikanahimbaza Imana, Thacien Titus, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Izakumara amarira’ irimo inkuru mpamo y’umwana watawe na Nyina, amaze gusahura urugo rwabo. Indirimbo ya Thacien Titus ‘Izakumara amarira’ yasohotse kuri uyu wa Gatatu, kuri shene ye ya Youtube, ifite iminota 5:40. Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi avugamo ko hari umwana wavukanye agahinda […]
Abaramyi bagezweho i Kigali bahurijwe mu giterane ngarukamwaka cyiswe ‘Fresh Fire’
Itorero Christ Kingdom Embassy riri gutegura igiterane ngarukamwaka cyiswe ‘Fresh Fire’ ryatumiyemo abahanzi ndetse n’amatsinda aramya akanahimbaza Imana, bazataramira abazacyitabira mu gihe cy’iminsi umunani kizamara. ‘Fresh Fire Conference’ ni igiterane ngarukamwaka gitegurwa n’Itorero Christ Kingdom Embassy riyoborwa na Pasiteri Tom na Anitha Gakumba. Iki giterane giteganyijwe kuba guhera tariki 12 kugera ku wa 19 Gicurasi […]
ADEPR yadohoye! Itorero rya Ntora ryatumiye abahanzi b’ayandi madini mu giterane cya Pantekote
“Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’Isi.” Aya magambo ari mu Gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 1:8, ahavugwa inkuru y’ibyo Yesu yabwiye intumwa ze, mbere y’uko azamurwa mu Ijuru. Aya magambo yavuzwe ku Munsi wa Pantekote, uwo abakristo bemera ndetse bakawizihizaho […]