Israel Mbonyi yakoze mu nganzo, asohora indirimbo “Yanitosha’’

Israel Mbonyi yakoze mu nganzo, asohora indirimbo “Yanitosha’’

Umuramyi Israel Mbonyicyambu uzwi nka Israel Mbonyi, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Yanitosha” iri mu rurimi rw’Igiswahili, ashima Imana yatanze umwana wayo ngo apfe ku bw’abatuye Isi. Indirimbo nshya ya Israel Mbonyi yise “Yanitosha” bisobanuye (Arampagije), yasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, aho yasohokanye n’amashusho yayo, uyu muhanzi yakoze mu buryo bugezweho bwa […]

Akanyamuneza kenshi kuri Miss Nimwiza Meghan nyuma yo kubatizwa mu mazi menshi

Akanyamuneza kenshi kuri Miss Nimwiza Meghan nyuma yo kubatizwa mu mazi menshi

Miss Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda mu 2019 yifashishije ubutumwa bugufi ku rubuga rwe rwa Instgram, ashima Imana yamugiriye icyizere ikamugabira umurimo wayo, nyuma yo kubatizwa mu mazi menshi. Miss Nimwiza Meghan aherutse kubatizwa mu Itorero Christian Life Assembly, CLA, rikorera umurimo w’Imana i Nyarutarama. Uyu mukobwa wakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza mu buzima bwe, yifashishije […]

Korali Jehovah Jireh yakiriye barumuna bayo, ibugururira imiryango mishya y’ivugabutumwa

Korali Jehovah Jireh yakiriye barumuna bayo, ibugururira imiryango mishya y’ivugabutumwa

Korali Jehovah Jireh Post Cepien yubatse izina mu matsinda y’abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana, yahaye ikaze abaririmbyi bakibarizwa ku ntebe y’ishuri bazwi nka Jehovah Jireh Junior, nyuma yo kumara igihe kinini batangaje ko nta bandi bazakira. Iyi korali yamenyekanye muri Kaminuza Yigenga ya Kigali ‘ULK’ mu ndirimbo zirimo ‘Gumamo’ n’izindi, iririmbwamo n’abize muri iyi kaminuza gusa, […]

Vatikani yasabye imbabazi ku magambo aherutse gutangazwa na Papa Francis

Vatikani yasabye imbabazi ku magambo aherutse gutangazwa na Papa Francis

Umushumba Mukuru wa Kiliziya Katolika ku Isi, Papa Papa Francis yasabye imbabazi nyuma y’amakuru avuga ko yakoresheje imvugo isebanya cyane ku bagabo baryamana bahuje ibitsina, avuga ko atifuzaga gusesereza abakora bene ibyo. Itangazo rya Vatican ryavuze ko, Papa atashakaga kubabaza umuntu uwo ari we wese ndetse ko asabye imbabazi abantu bakomerekejwe n’amagambo yakoresheje. Mu nama […]

Imbamutima za BIKEM na Jane Uwimana banyuzwe n’umunsi wa mbere wa”Evening Glory”

Imbamutima za BIKEM na Jane Uwimana banyuzwe n’umunsi wa mbere wa”Evening Glory”

Umuramyi BIKEM afatanije na Jane Uwimana batangije”Evening Glory”, bishimira umusaruro babonye ku nshuro ya mbere. Ni gahunda yatangiye kuri iki cyumweru dusoje taliki 26 Gicurasi 2024, akaba ari gahunda igamije gufasha abantu basohokera muri za Hotel zitandukanye, gusoza icyumweru baramya Imana ndetse banahimbaza Imana. Ku nshuro ya mbere aba baramyi bakoreye kuri Hoteli Igitego iherereye […]

Musenyeri Laurent Mbanda yavuze ku musimbura we n’igihe azasoreza ikivi cye.

Musenyeri Laurent Mbanda yavuze ku musimbura we n’igihe azasoreza ikivi cye.

Umwepisikopi Mukuru w’Itorero Angilikani mu Rwanda akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Amatorero ya Angilikani ku Isi ‘GAFCON’, Musenyeri Laurent Mbanda, yavuze ko adatewe impungenge z’uzamusimbura mu gihe azaba asoje ikivi cye mu 2026. Musenyeri Laurent Mbanda yagiye ku mwanya wo kuyobora Itorero rya Angilikani mu 2018, asimbuye Musenyeri Onesphore Rwaje wimitswe mu mwaka wa 2011. Ubwo […]

Adrien Misigaro yacyeje Israël Mbonyi bakoranye indirimbo

Adrien Misigaro yacyeje Israël Mbonyi bakoranye indirimbo

Umuhanzi w’Indirimbo zihimbaza Imana utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Adrien Misigaro, yacyeje mugenzi we Israël Mbonyi bakoranye indirimbo, nyuma y’igihe kinini batekereza kuri uyu mushinga. Indirimbo ya Adrien Misigaro yafatanyijemo na Israël Mbonyi yitwa ‘Nkurikira’ yasohotse ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, isohokana n’amashusho yayo ku rubuga rwa YouTube rw’uyu muhanzi. Mu butumwa […]

Sheikh Sindayigaya Mussa yatorewe kuba Mufti w’u Rwanda

Sheikh Sindayigaya Mussa yatorewe kuba Mufti w’u Rwanda

Sheikh Sindayigaya Mussa yatorewe kuba Mufti w’u Rwanda asimbuye Sheikh Salim Hitimana wari umaze imyaka umunani ayoboye Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC). Mu matora yabaye kuri iki Cyumweru, tariki 26 Gicurasi 2024, Sheikh Sindayigaya Mussa yagize amajwi 44, impfabusa ziba 9. Aya matora asimbuye ayagombaga kuba mu 2020 ariko agahurirana n’uko Isi yari mu bihe […]

RIB yataye muri yombi uwiyise ‘pasiteri’ wigambye uruhare mu rupfu rwa Pst Théogène

RIB yataye muri yombi uwiyise ‘pasiteri’ wigambye uruhare mu rupfu rwa Pst Théogène

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Hategekimana Emmanuel, umwe mu bakwirakwije amakuru ku mbuga nkoranyambaga ko ari mu bagize uruhare mu rupfu rwa Pasiteri Niyonshuti Théogène, witabye Imana azize impanuka. Mu minsi mike ishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amakuru y’abarimo umugabo witwa Hategekimana Emmanuel washize amanga yivugira ko ari mu bantu bishe […]

Umuramyi Ange Nicole yashyize hanze indirimbo yibutsa abantu gukomera kw’Imana

Umuramyi Ange Nicole yashyize hanze indirimbo yibutsa abantu gukomera kw’Imana

Umuhanzi Ange Nicole, yashyize hanze indirimbo yise”Buri igihe”ikaba ari indirimbo yumvikanamo amagambo avuga gukomera kw’Imana. Iyi ndirimbo itangira igira iti”Imana turirimba siyo twabwiwe, iyo tuvuga siyo abakomeye n’abahanga, ahubwo n’Imana ya buri gisubizo cya buri wese wayimenye Kandi akayizera”. Uyu muramyi akomeza avuga ko Uwiteka yakoze ibikomeye, ariyo mpamvu dukwiye guhora tumushima. Mu gusoza asoza […]

Powered by WordPress