Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Imbamutima za BIKEM na Jane Uwimana banyuzwe n’umunsi wa mbere wa”Evening Glory”

Umuramyi BIKEM afatanije na Jane Uwimana batangije”Evening Glory”, bishimira umusaruro babonye ku nshuro ya mbere.

Ni gahunda yatangiye kuri iki cyumweru dusoje taliki 26 Gicurasi 2024, akaba ari gahunda igamije gufasha abantu basohokera muri za Hotel zitandukanye, gusoza icyumweru baramya Imana ndetse banahimbaza Imana.

Ku nshuro ya mbere aba baramyi bakoreye kuri Hoteli Igitego iherereye i Remera, aho abantu baingeri zitandukanye bitabiriye uyu mu goroba wo kuramya Imana.

Ku isaha ya saa moya nibwo abaramyi batandukanye batangiye kuramya Imana binyuze mu bihangano bitandukanye.

Nubwo ubwitabire butari bwinshi cyane, ariko abitabiriye wabonaga bizihiwe niyi gahunda cyane, ku buryo utashidikanya ko mu minsi iri mbere abakunda umuziki wo kuramya Imana bazagenda bitabira iyi gahunda.

Mu kiganiro kigufi iyobokamana.rw twagiranye na BIKEM hamwe na Jane Uwimana badutangarije ko bashimira Imana cyane, kuko iki igikorwa cyagenze neza ku rugero rwa 70 ku ijana, yuko babyifuzaga.

Ati”Twishimye cyane kuri uyu munsi, Imana yabanye natwe kandi twizeye ko ubutaha bizagenda neza kurushaho”.

Aba baramyi bakomeje batubwira ko intego nyamukuru bafite ari ugufasha abantu kubabwira Ubutumwa bwiza binyuze mu muziki, kuko umuziki igikoresho gikomeye Imana ishobora gukoresha ihindura abantu kuba abana bayo.

Mu gusoza basoje basaba abantu batabashije kuboneka kuzitabira gahunda itaha ya”Evening Glory”.

Umwe mu ba Kristo bitabiriye uyu mugoroba twaganiriye nawe, yadutangarije ko yishimiye iyi gahunda cyane, kuko wasangaga rimwe na rimwe umurokore asohokera ahantu runaka ariko ugasanga ari kumva indirimbo zihabanye nukwemera kwe.

Yakomeje agira ati”Iyi gahunda ni nziza cyane ije gufasha abarokore ndetse nabatarakira Yesu, kuko ahantu nkaha hahurira abantu benshi batandukanye, bizanagira umumaro mu kogeza ubutumwa bwiza ku bantu batabasha kugera mu nsengero”.

Gahunda ya”Evening Glory” izajya iba buri ku cyumweru mu masaha y’umugoroba.

Jane Uwimana yishimiwe cyane, kubera ubuhanga bwe mu kuririmba
Umunyamakuru Esca Fifi, aherekejwe n’umusore baherutse gusezerana kubana, ni umwe mu bitabiriye uyu mugoroba
Bamwe banyuzagamo bagahaguruka kubera bagafatanya n’abaririmbyi kuramya Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *