Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Apotre Dr.Paul Gitwaza yageneye Abakristo ubutumwa bwa Pasika anabifuriza guhirwa n’ukwezi kwa Mata

Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi akaba n’Umuyobozi wa Authentic Word Ministries, Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza yageneye abakristo ubutumwa bwa Pasika burimo kubifuriza ko ibyari byarapfuye m’ubuzima bwanyu byose byagerwaho n’umuzuko wa Kristo maze anabifuriza ukwezi kwiza kwa Mata yise uko Gukira ibikomere byo mu mwuka no mumarangamutima.

Apotre Dr.Paul Gitwaza yageneye Abakristo ubutumwa bwa Pasika anabifuriza guhirwa n’ukwezi kwa Mata

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze nka https://www.facebook.com/drpaulgitwaza ,uyu mushumba yagize ati :Mu gihe twibuka urupfu n’izuka by’Umucunguzi wacu Yesu Kristo, ndakwifuriza wowe n’abawe ko ibyari byarapfuye m’ubuzima bwanyu byose byagerwaho n’umuzuko wa Kristo kugira ngo mubashe kugira umunezero wuzuye ndetse n’imitima y’amashimwe.

«Ariko jye ubwanjye nzi yuko Umucunguzi wanjye ariho, Kandi ko amaherezo azahagarara mu isi.» Yobu‬ ‭19:25.‬ ‭Pasika nziza.

Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza yifuriza abakristo ukwezi kwiza kwa Mata yagize ati “Shalom,Nkwifurije ukwezi kwiza kwa Mata. Kuzakubere ukwezi ko “GUKIRA IBIKOMERE BYO MU MWUKA NO MU MARANGAMUTIMA”.

Uku kwezi Uwiteka azaguhoze amarira n’umubabaro waciyemo. Umwuka wera azakubere imbaraga z’umunezero, kandi Uwiteka azagukize kunanirwa ko mu mwuka. 1 Abami 19 : 3-8.

Muri ibi byumweru dutangiye ntuzaheranwe n’agahinda n’umubabaro ahubwo umutima wawe uzuzure amashimwe n’ibitangaza. Uwiteka aravuze ngo “Nzakugarurira amagara yawe, ngukize inguma wahuye nazo”. Yeremiya: 30:17, Yeremiya 33:6

Uwiteka yumvise gutaka kwawe, agiye kukoherereza umukiza ngo ahembure ibyawe, no kukomora inkovu z’ibyababaje umutima wawe, maze akwinjize mu masezerano y’ejo hazaza hawe heza.

Uwiteka yumve gusenga kwawe ahaze gushaka kwawe, atembeshe imigezi y’amavuta mu buzima bwawe akiza imvune. Yesaya 61:1-3, Yesaya 10:27.Ndakwifuriza ubuzima bwiza, mu itorero ryawe, mu muryango wawe, n’igihugu cyawe.

Ndabakunda, Uwiteka abahe umugisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress