Pasiteri Ezra Mpyisi iyo yavugaga, byabaga bigoranye guhisha imbavu ndetse amagambo ye yakunze guhererekanywa cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Inshuro nyinshi yumvikanye abwiriza ahantu hatandukanye ariko abenshi bakitsa ku magambo akoresha abwiriza n’uko abantu bayakira.
Mu magambo ye avuga ko mu myaka 60 yabwirizaga insengero zikuzura amafaranga bakayazana, agahabwa intebe ariko kubera ko asigaye avuga ukuri ubu hari aho ahezwa.
mwaka ushize, yavuze ko nta cyamubuza gusezeranya umukobwa niba yaba atwite.
Ati “Ni inde udasambana ahubwo, uyu aratwite, undi na we ejo azatwita. Ni inde mukobwa udasambana muri iki gihe, ninde gahungu kadasambana muri iki gihe? Ngaho mumbwire. Umukobwa atwite cyangwa adatwite namusezeranya, byose ni zero. Baravuga bati Eva yasambanye n’inzoka, inzoka yaryamana n’umuntu sha ariko mwabaye mute?’
Ubusore yaburyoshyemo
Mu kiganiro yagiranye na RBA mu 2019, Pasiteri Mpyisi yavuze ko mu kubyiruka kwe yari umusore w’intarumikwa.
Ati “Nari agasore keza sha ntabwo ari nk’ubu, ariko agasore gashaka kwiruka inyuma y’abakobwa, nkaba ndapfuye. Umva ubu uraganira n’inkovu icyakora igisebe cyarakize, none se wavukira muri ibyo ugakora iki? Ariko ukagera igihe Yesu akakuvura.”
– Namaze imyaka myinshi mbwiriza abantu ibinyoma
Pasiteri Mpyisi mu myaka ishize yatangaje ko yamaze imyaka myinshi cyane avuga ubutumwa ariko muri yo isaga 50 yayibwirijemo ibinyoma.
Yagize ati “Namaze imyaka 50 mbeshya abantu, mbabwiriza inyigisho z’ibinyoma zibayobya. Ubu mfite imyaka 94 ariko ndimo ndakora ibishoboka byose, ndimo kwandika ibitabo ndetse ndimo no gutegura amashusho azasigara avuga ubutumwa bukosora ibyo nagiye mbeshya hirya no hino ku Isi. Nabaye umuvugabutumwa w’ikirangirire ku Isi ariko nabwirizaga ibinyoma. Birababaje ariko sinabikoraga nigiza nkana nanjye ntabwo nari nsobanukiwe, abazungu ntabwo badusobanuriye neza kiriya gitabo Bibiliya, ariko nabo ubwabo ntabwo bakizi.’’
Nta satani ubaho
Pasiteri Mpyisi ku wa 14 Mata 2019 ubwo yari mu kiriyo cy’umwana wa Depite Théogène Munyangeyo yatangaje ko Satani atabaho.
Ati “Nta satani ubaho, ni rusofero wahindutse ukundi nk’uko Abanyarwanda bahindutse ukundi. (…) Abantu barahindutse ubu ntibagifite ishusho y’Imana.’’
Icyo gihe yanahishuye ko impamvu iwabo bamwise ’Mpyisi kwari ukugira ngo urupfu rutazamutwara.
Yasabye Leta gukuraho ijambo ‘Kunyereza umutungo’ rigasimbuzwa ‘Igisambo’
Pasiteri Mpyisi ubwo yigishaga abitabiriye ibirori byatangiwemo ibihembo bya Sifa Rewards 2017 byabaye ku wa 1 Ukwakira 2017. yatanze icyifuzo asaba ko inyito y’abanyereza umutungo wa Leta yahindurwa.
Ati “Niba uri igisambo, uri igisambo, none ubu basigaye babivuga mu kinyabupfura, ngo banyereje umutungo wa Leta,..nibagende bo kanyagwa ni ibisambo Ba Minisitiri muri aha muzakureho ijambo kunyereza umutungo wa Leta, muvuge ngo ni igisambo. Ndabatumye muzabinsabire.’’
Yasabye Abanyarwanda kutarangwa n’inda
Pasiteri Ezra Mpyisi mu butumwa yahaye abitabiriye umuhango wo gutanariza Umwani Kigeli V Ndahindurwa wabaye ku wabaye ku wa15 Mutarama 2017,yabasabye kurwanira ishyaka igihugu.
Hari aho yagize ati “Banyarwanda, Banyarwandakazi mupfushe iyo ntindi y’inda yanyu, murwane ku izina ry’igihugu cyanyu”.
– Independence yatanzwe mu mafuti
Mu 2012, Pasiteri Mpyisi wahoze mu Nama Nkuru y’Igihugu ku Ngoma y’Umwami Rudahigwa akaba n’Umujyanama we, yabwiye BBC ubwigenge bwatanzwe nabi bugakoreshwa nabi.
Ati “… Independence yatanzwe mu mafuti,… independence yabyaye Jenoside, nta soni zo kujya kuyibyinira, …independence se iri hehe?… abantu barakomeza kurenza igitaka ku byatsi, bizahora bimera, bizakumerana, twari dukwiye guhinga tukavanamo urwo rwiri.
Mbe ntahuza n’abapasiteri ngo ndahuza n’abanyamakuru?
Pasiteri Mpyisi wemeraga ko hari ibyo adahuza n’abapasiteri yasobanuraga ko atahuza n’abanyamakuru n’abapasiteri byaranze.
Mu 2017 Mpyisi yabajijwe ku bivugwa ku bisubizo aha abanyamakuru ntibivugweho rumwe, avuga ko nta gitangaza kibirimo.
Ati “Mbe ntahuza n’abapasiteri ngo ndahuza n’abanyamakuru, abo mu madini no mu idini yanjye (Abadiventisiti) ntiduhuza ngo ndahuza n’abanyamakuru (aseka)…, abanyamakuru se ko mukorera inda zanyu mumenya ubagaburira?”
– Isengesho ritangaje Pasiteri Mpyisi yasabiye abarangije muri UNILAK
Pasiteri Mpyisi wakunze gutindwaho kubera imvugo zidaca ku ruhande zitangaza benshi, ku wa 16 Mutarama 2022.
Yagize ati “Abana barangije ishuri ariko ibizakurikiraho ntibabizi, Nyagasani ndakwinginga ngo bishyire mu maboko y’uzi ibizababaho ejo, bamwe bazaba abakire abandi bazaba abatindi, bamwe bazabaho abandi bagiye kujya i Rusororo, ibyo byose ntawe ubizi mwami Imana, duciye bugufi ngo twishyire mu maboko y’uzi ibizatubaho ejo, tubyambarije mu izina rya Yesu!”
Isengesho ryarangiye abari muri uyu muhango kwihangana byabananiye, bari guseka kubera amagambo uyu musaza yakoresheje.
Pasiteri Ezra Mpyisi ari mu bashinze UNILAK yatangiye mu 1997.
Mpyisi yakinweho filime
Pasiteri Ezra Mpyisi yakorewe filime mbarankuru igaruka ku byaranze ubuzima bwe bwite n’ibindi bimwerekeyeho bizwi na bake.
Iyi filime yiswe “Sogokuru” yayobowe n’umwuzukuru we witwa Kamikazi Mpyisi, imara isaha imwe n’iminota 15.
Umwanditsi yayishingiye ku kuba hari abantu babonera sekuru mu isura mbi kandi ari umunyabwenge kandi uzi byinshi ku muco gakondo.
Ati “Igitekerezo cyo gukora iyi filime nise ‘Sogokuru’ kuri Pasiteri Ezra Mpyisi cyaturutse ku bintu byinshi ariko icy’ingenzi ni uko ari umuntu twabanye, nakuze ahari kandi yari umusaza wubashywe cyane mu muryango wacu.”
Iyi filime ivuga ku buzima bwa Pasiteri Mpyisi amashusho yayo yafatiwe mu Rwanda mu bice bitandukanye birimo i Nyanza no mu Mujyi wa Kigali.