Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyi, yateranye amagambo n’umukurikira ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, nyuma y’ubutumwa yari amaze kuhashyira, buburira abantu ku bigendanye no guhugura abantu ku bigendanye n’imirire ituma bagira ibiro byinshi.
Mu butumwa Umuhanzi Israel Mbonyi yashyize ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko umuntu wagize uruhare mu kongera inyuguti S mu ijambo ry’icyongereza Fat rikaba Fast ari umunyabwenge, asaba abamukurikira kurwanya ibinure byinshi bituma abantu bagira umubyibuho ukabije.
Amaze kwandika ubu butumwa mu rurimi rw’icyongereza, umwe mu bamukurikira kuri uru rubuga wiyita Kavukire, yahise abwira uyu muhanzi ko ibyo ashyize kuri uru rubuga ntacyo bibamariye.
Ati “Nonese mukozi w’Imana, nk’ibyo byatumarira iki?
Nyuma y’iminota 45 gusa uyu musore asubije Israel Mbonyi, nawe ntiyabyihanganiye, ahita amusubiza ko akwiye kujya kubibwira inka nyabugogo.
Mu magambo ye, yagize ati “Jya kubibwira inka nyabugogo mwene da!”
Icyakora ubutumwa bw’uyu muhanzi ntibwatinze ku rubuga rwa X, kuko yahise abusiba bitewe nuko bwari butangiye gutangwaho ibitekerezo n’abakunda ibihangano bye.
Israel Mbonyi, ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Uyu muhanzi ni n’umwe mu bakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga atebya n’abamukurikiye cyane cyane yifashishije urubuga rwa X.
Uyu muhanzi aherutse gushyira hanze Oasis Medley yakubiyemo indirimbo zakunzwe zirimo Goodness Of God ya Elevation Worship bafatanyijemo na Maverick City Music, Izina riryoshye ya Rehoboth Ministries ndetse n’izindi.
Israel Mbonyi akunda gutebya n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga
Israael Mbonyi yahise asiba Ubutumwa yasubije uyu wamucokozaga