Urubyiruko rusengera muri ADEPR, ku itorero rya Taba mu rurembo rwa Huye rusaga 70, rwakoreye urugendo shuri ku rwibutso rwa Jenocide yakorewe abatutsi rwa Murambi ruherereye mu Karere ka Nyamagabe mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa amateka yaranze igihugu cy’u Rwanda.
Ubwo uru rubyiruko rwashyikaga ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi, bakiranywe ikaze dore ko ari rwo Rwanda rw’ejo, akaba ari byiza ko bamenya amateka. Baje kujyanwa muri Salle aho babwiwe amateka yaranze igihugu ku buryo bwimbitse ndetse n’umwihariko w’amateka ya Murambi muri Nyamagabe ahazwi nko ku Gikongoro.
Leon Pierre Muberuka umuyobozi uhagarariye uru Rwibutso rwa Murambi yaganiriye urubyiruko amwe mu mwateka yaranze igihugu ndetse na Murambi maze agira ati: “Urubyiruko ni rwo shingiro ry’lgihugu. Nyuma yo kwigisha ijambo ry’ lmana no kubohoka umutima nk’abakristu ni byiza kwibuka abacu bazize Jenoside”.
Ati: “Murambi ni kimwe mu bice bifite amateka aremereye muri iki gihugu. Dore ko ubu yashyizwe ku rwego rw’igihugu ndetse aya mateka agiye kwigishwa ku isi hose. Uru rwibutso rukaba rurimo imibiri isaga ibihumbi mirongo itanu (50,000).
I Murambi hiciwe abatutsi benshi aho interahamwe zakase itiyo y’amazi kugira ngo abagiye gushaka amazi mu kabande, nibajyayo babatsindeyo bitabagoye. Mu ma tariki ya 22/06/1994 i Murambi hongeye kwicwa abatutsi benshi bikozwe n’abafaransa.
Leon Pierre Muberuka yaje gutembereza uru rubyiruko muri uru Rwibutso aho hari ibyumba 24 birimo imibiri idashyinguye yagiye ibungwabungwa neza kugira ngo ibe ibimenyetso bya bamwe bari kubyiruka ubu nabo barusheho gusigasira amateka yaranze u Rwanda.
Bageze no ku cyobo kibitse amateka akomeye aho interahamwe zubatse ikibuga cy’umupira hejuru yacyo bagakinira hejuru yabo bashyizemo umwuka nko kubishimaho.
Kera abanyarwanda bose bari umwe, umuco umwe, ururimi rumwe ndetse n’imyemerere ariko batandukanywa n’abakoloni. Mu 1932, abanyarwanda batangiye guhabwa irangamuntu zirimo amoko bikurikirwa n’ivangura rikomeye ryibasiraga Abatutsi.
Umushumba w’ururembo rwa Huye wari wajyanye n’uru rubyiruko, Ndayishimiye Tharcise nawe yatanze impanuro ashishikariza urubyiruko ubumwe n’ubwiyunge. Yabasabye “kuganira na bagenzi banyu, ntitwigire ubusa ibyo twize tubifate tubikomeze. Uyu munsi turi ku ngoma nziza”.
Akomeza agira ati: “Nimushaka ko muba umwe muzabiba ariko nimwitandukanya Leta izabahana”. Akomoza ku magambo yo muri Bibiliya, yagize ati “Kandi nshyize inzira 2 imbere yawe ….ariko ikiza nabahitiramo ni ukunyura inzira ifunganye. Kandi kuba umwe tubigire intego”.
Umugobozi wo ku Rwibutso rwa Murambi yaje kubazwa bimwe mu bibazo birimo ikivuga ngo:”Ese uruhare rw’amadini muri Genocide ni urihe ? “
Nawe ati:”Bamwe mu bayobozi b’amadini n’amatorero binjiye mu mitegekere bafatanya n’abakoroni nk’abapadiri n’abafaransa. Urugero nka Gahogo (Gitarama), Pasiteri waho yategetse ko bashyiraho bariyeri kugira ngo abantu batabona aho banyura.”
Nyuma yo gutemberezwa ahari amateka muri uru Rwibutso basoreje ku rwibutso rusange aho bashyize indabo ku mva mu guha icyubahiro imibiri iharuhukiye ndetse bafata akanya ko kubibuka, nyuma umushumba mukuru w’ururembo yasoje asenga lmana. Uru ruzinduko rwabaye tariki 12 Mata 2024.
Ivomo:Paradize