Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Apôtre Dr. Paul Gitwaza yimitse umushumba wa Rehoboth well ministries amusaba kuba umurinzi w’igihango agiranye na Yesu-Amafoto+Video

Umuyobozi mukuru wa Authentic World Minsitries akaba n’Umushumba mukuru w’amatorero ya Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr. Paul Gitwaza, yimikishije amavuta aninjiza mu murimo wa gishumba Madame Uwimana Seraphine(Pastor Sera) nk’umushumba mukuru wa Rehoboth Well Ministries.

Uyu muhango wabaye ku cyumweru cy’umunsi w’ejo kuwa 28 Mutarama 2024 ubera ku Kacyiru muri Kigali Convetion Center.

Ibi biroli byatangiranye imbaraga mu kuramya no guhimbaza Imana:

Nkuko byari biteganyijwe ku isaha ya saa munani Imiryango ya Kigali Convention Center yarimaze gukingurwa maze abantu batangira kwinjira.

Uyu muhango watangijwe no gusenga Imana, maze hakirwa Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ryataramiye abantu mu ndirimbo zinyuranye zirimo: Yeshua, You’re Alfa and Omega, Ikinezeza nuko Yesu anyitaho n’izindi zitandukanye.

Ku isaha ya saa cyenda hakiriwe Itsinda rya Ben na Chance ryakiranywe ibyishimo n’abitabiriye ibi birori byari bibereye ijisho byuje amashimwe ku bakristo n’inshuti z’iri torero.Ben na Chance baririmbye indirimbo nyinshi zirimo Abiringiye abantu, Ijambo rye rirarema, Yasatuye Ijuru, Hariho impamvu n’izindi nyinshi zitandukanye zashyize abantu mu kirere cyo kuramya Imana.

Ku isaha ya Saa kumi n’iminota micye hakiriwe itsinda ry’intore z’abasore n’inkumi maze zisusurutsa abitabiriye uyu muhango binyuzwe mu mbyino gakondo.

Herekanywe Filme mbarankuru (Documentaire) y’uburyo itorero rya Rehoboth Well Ministries ryatangiye:

Muri uyu muhango herekanwe Filime mbarankuru (Documentaire) igaruka ku mateka y’itorero”Rehoboth Well Ministries”, aho muri iyo nkuru Madame Seraphine Uwimana avugamo ko yatangiye iri torero mu mwaka wa 2015, aho yagize umutwaro w’umudamu udasenga yibaza uko abayeho mu muryango.

Uyu mubyeyi uzwiho kuba umunyamasengesho cyane yashyizemo icyumba cy’amasengesho iwe mu rugo hakaba amateraniro buri cyumweru nuko urwo rugendo n’abo bantu yagiye asengana nabo anabasura mu ngo zabo biza kubyara itorero rya Rehoboth Well Ministries mu ntego yo kubaka umuryango ushingiye ku gicaniro cy’amasengesho no kwamamaza ubutumwa bwa Yesu Kristo.

Bamwe mu badamu batanze ubuhamya bavuze ko iri torero ryabafashije gukira ibikomere ndetse no gukura bakamenya Imana by’ukuri.

Apôtre Dr. Paul Gitwaza yatanze inama n’impanuro ku mushumba mushya aranamurahiza:

Apôtre Dr. Paul Gitwaza ubwo yari yakiriwe ngo ayobore umuhango wo kwimika Madame Pastor Seraphine Uwimana yatangiye amushimira kuba yarabashije kwemera umuhamagaro akanihanganira igihe kinini yamaze amwandikira ubutumwa bugufi atamusubiza kugira ngo agerageze niba koko umuhamagaro we ushyitse maze amaze kubyemeranwa n’Imana aje mu Rwanda aganira n’uyu mubyeyi w’umunyamuhamagaro mushya bituma yemera ku mwimika doreko yabaye mw’itorero rya Zion Temple aha ari naho iyi ntumwa y’Imana yashingiye igira iti”Kwibyara bitera umubyeyi wese akanyamuneza”.

Yatangiye agira ati”Imana iguhe umugisha kuba warabashije kwemera umuhamagaro, kuko umuhamagaro uravuna kandi uragora kuwukora”.

Uyu mushumba yakomeje avuga ko Umushumba wese mwiza yishimira ko abana arera bakura bityo ko atabura gushyigikira uwagize iyerekwa ryo gushinga itorero.

Ikindi yibukije Madame Pastor Sera yamubwiye ko mu ntambara zose azarwana nazo atari intambara z’amagambo, kubeshyerwa, gushidikanya ku muhamagaro we n’izindi zinyuranye, ahubwo ko intambara ikomeye akwiye kurwana ari iyo kubonera Imana umwanya.

Yagize ati”Intambara ikomeye uzarwana n’intambara yo kumara umwanya munini mu kazi ukaba wabura umwanya w’Imana”.

Apotre Dr.Paul Gitwaza ubwo yakoraga umuhango wo kwimika uyu mushumba yamubwiyeko agomba kumenyako ahamagariwe kwamamaza umuzuko wa Kristo no kwamamaza ubutumwa bwiza bwe no guhamiriza ubu Mana ku bwa Yesu Kristo nk’umwami w’abami n’umutware w’abatware kandi uhamagariwe kurinda kwizera n’ubumwe bw’abakristo ushinzwe kuyobora kandi uhamagariwe kwizihiza no kurinda neza imihango y’isezerano rishya

Apotre Dr Paul Gitwaza yibukije Pastor Sera ko umurage we ari uwo kwizera kandi umunezero we ugomba kuba uwo kugendera mu nzira ya Kristo.Ubwo yasozaga kumubwira aya magambo yuje inama n’impanuro yamubajije ibibazo 9 bijyanye n’inshingano nshya agiye kwimikirwa maze byose Pastor Sera abisubiza adategwa avugako azabikora kandi asaba Imana ko izabimufashamo.

Pastor Sera yarahiriye imbere y’Imana n’itorero ryayo ko yiyemeje kubahiriza inshingano ze nk’umushumba no gukorera Yesu Kristo muri uyu murimo,yiyemeje gushumba ubwoko bwe aciye bugufi kandi ko azakora ibishoboka byose kugira ngo abeho ubuzima bwejejwe bukiranutse kandi bw’umwizerwa kandi ko ibi arahiriye azabyubahiriza ibihe byose azaba akiriho,akijijwe kandi adasubiye inyuma.

Nyuma y’izi ndahiro Intumwa Y’Imana Dr .Paul Gitwaza yeguye ihembe maze amusukaho amavuta amusengera isengesho rikomeye ririmo kumwaturaho umwuka w’ubwenge.umwuka wo guca imanza zitabera,abyutsa umutima w’ubushumba muriwe kandi amusabira igikundiro aho ageze hose mu murimo w’Imana.

Nyuma yo gusukwaho amavuta Rev.Pastor Seraphine Uwimana yavuzeko uyu munsi udasanzwe kuriwe kuko Imana isohoje isezerano ryayo yaramaranye igihe kirekire maze ashimira abantu bose bakomeje kubana nawe muri uyu muhamagaro by’umwihariko ashimira cyane intumwa y’Imana Dr.Paul Gitwaza wemeye guhesha umugisha isezerano yagiranye na Yesu maze amwizeza ko azamubera umwana mwiza kandi ko byose Yesu azamuha imbaraga zo gushobora gushyira mu ngiro indahiro bamurahije.

REBA UKO UMUHANGO WO KWIMIKA REV.PASTOR SERA WAGENZE MURI KIGALI CONVETION CENTER:

Uyu muhango witabiriwe n’abashumba batandukanye n’abakristo b’iri torero n’inshuti n’abavandimwe

Umutware wa Pastor Sera yari yambariye kumushyigikira anabihamisha kubyemerera muruhame

muyobozi mukuru wa Authentic World Minsitries akaba n’Umushumba mukuru w’amatorero ya Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr. Paul Gitwaza yabanje kubwiriza ijambo ry’Imana

Apotre Dr.Paul Gitwaza yarahije Pastor Sera ,amuha inkoni ya gishumba,amusukaho amavuta aranamusengera ngo Imana izamushoboze
Rev.Pastor Sera amaze kwimikwa yabwiye abantu ko umutima we wuzuye amashimwe

Pastor Sera yahawe Certificat yuko yimikiwe ubushumba ku mugaragaro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress