Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Ap. Dr.Paul Gitwaza azimika umushumba wa Rehoboth Well Ministries hanatangizwe igiterane cy’icyumweru.

Itorero rya Rehoboth Well Ministries ryateguye igiterane cy’ivugabutumwa gikomeye bise “Celebration Grace Conference” aho kizatangizwa ku mugaragaro mu muhango ukomeye wo gusengera umushumba mukuru w’iri torero Madame Seraphine Uwimana uzasukwaho amavuta n’intumwa y’Imana Dr.Paul Gitwaza.

Iki giterane nyirizina kizatangira ku wa mbere wo kuwa 29 Ukwakira kugera Taliki ya 04 Gashyantare 2024 kikazajya kibera ahakorera uru rusengero rwa Rehoboth Well Ministries ahitwa i Remera Corner muri Etage ya Kabiri aho kizajya gitangira kuva kw’isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba kugera saa mbiri za nijoro (05:00-08:00 PM).

By’umwihariko ku cyumweru Taliki ya 28 Mutarama 2024 ku Kacyiru muri Kigali Convetion Center kuva kw’isaha ya saa munani kugera saa moya z’umugoroba (02:00-07:00 PM) hazaba umuhango wo kwimika umushumba mukuru w’iri torero Madame Seraphine Uwimana(Pastor Sera) akimikwa n’intumwa y’Imana Dr.Paul Gitwaza umuyobozi wa Authentic World Ministries akaba n’umushumba mukuru w’amatorero ya Zion Temple Celebration Center kw’isi aha ari naho hazatangirizwa iki giterane kumugaragaro gikomeze kuwa mbere.

Apostle Gitwaza agiye kwimika Pastor Sera nyuma yo kwimika Apostle Christophe.

Madame Pastor Sera, umushumba mukuru wa Rehoboth Well Ministries mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA yavuze ko ari igiterane gifite intego yo kwizihiza imyaka ibiri itorero rimaze ritangiye gukora kumugaragaro.

Muri aya magambo uyu mushumba yagize ati “Iyi mpamvu yo gushima Imana niyo yatumye igiterane tukita ‘Celebration Grace Conference’ kuko tuzaba dushima Imana kumirimo itangaje yakoze mw’itorero hamwe niyo yakoreye abanyetorero n’Abanyarwanda muri rusange kandi tuzaba tuyisaba kugira ngo ikomeze ifashe Itorero ry’Imana n’igihugu cyacu”

Pastor Sera agiye kwimikirwa Ubushumba mu Itorero rya Rehoboth well ministries.

Pastor Sera tumubajije impamvu yari yaratinze kwimikwa muri iyo myaka ibiri atangije Minisiteri kumugaragaro yasubije agira ati “Ubundi njyewe narezwe n’umushumba Intumwa y’Imana Dr.Paul Gitwaza kuko nahoze nsengera muri Zion Temple niwe rero wagombaga kunyimika kandi umwanya we ntuba woroshye, ubu agiye yaboneka azanyimikira kuba Rev.Pasiteri kandi niteguye neza kwinjizwa muri izo nshingano nkuko namaze kumenya ko Imana incyeneye muri uyu muhamagaro.”

Iki giterane cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barimo Apostle Christophe SEBAGABO nawe uherutse kwimikwa na Apostle Dr.Paul Gitwaza, Apostle Serukiza Sosthene na Bishop Harerimana Jean Bosco wo muri Zeraphath Holy Church.

Si abakozi b’Imana babwiriza ijambo ry’Imana gusa bazaba bari muri iki giterane ahubwo cyanatumiwemo abaririmbyi bakunzwe nka Ben na Chance, Josh Ishimwe na Bosco Nshuti warumaze iminsi ku mugabane w’Iburayi mu bitaramo bitandukanye.

Menya byinshi kuri iki giterane.

Kurikira inyigisho ya Pastor Sera:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress