Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Musenyeri Edouard Sinayobye, yabujije abakirisitu gupfukamira ishusho ya Padiri Ubald Rugirangoga.
Iyi shusho (ikibumbano) iherereye ku gasozi kiswe ‘Ibanga ry’Amahoro’ mu Murenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi, yatashywe tariki ya 7 Mutarama 2024, nyuma y’imyaka itatu Padiri Ubald yitabye Imana.
Musenyeri Sinayobye yasobanuye ko kureba iyi shusho bizajya bifasha abakirisitu kwibuka ubumwe Padiri Ubald yari afitanye na Yezu Kirisitu, bibafashe gushimira Imana yamuremye.
Ati “Kureba ishusho rye bizajya byibutsa buri wese ubumwe bafitanye muri Kirisitu, bimufashe gushimira Imana yamuremye, ikamuduha, yarangiza ikanamuhamagara, maze aniyumvishe ko agomba kumusabira ngo Imana imwiyereke, imwakire iburyo bwayo.”
Uyu Mwepisikopi yamenyesheje abakirisitu ko iyi shusho igomba kubahwa uko bikwiye, kuko ari ikimenyetso cy’umuntu waremwe mu ishusho y’Imana.
Ati “Ishusho ryose ry’ikiremwamuntu rigaragaza Imana, Umuremyi wa byose. Ni yo mpamvu bibujijwe kurisuzugura, kuryangiza no kurikoreraho ibindi bikorwa byose byaritesha agaciro.”
“Ntibikwiye rwose gupfukamira iri shusho cyangwa kugira indi myitwarire iranga icyubahiro, kigenewe Imana yonyine, Umuremyi w’ibintu byose. Ishusho rya Padiri Ubald ni ikimenyetso kidufasha kumwibuka no kumusabira. Si ikimenyetso kigaragaza ko ashyizwe mu nzego zo kuzaba umutagatifu.”
Padiri Ubald yamenyekaniye cyane mu gikorwa cyo gusengera abarwanyi. Musenyeri Sinayobye asobanura ko nubwo yabikoraga, “Si we wabakizaga. Ni yo mpamvu bitemewe gukorera ku ishusho rye imihango yo gushaka ibitangaza.”
Iyi shusho iri ku gasozi kyitwa ‘Ibanga ry’Amahoro’ muri Rusizi