Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Korali Shiloh yisunze Igihimbano cy’umwuka Ishimangira imbaraga z’Ijambo ry’Imana._Video

Korali Shiloh yo mu karere ka Musanze muri ADEPR Muhoza yashyize hanze indirimbo bise “Ijambo” igaragaza Imbaraga ziri mu Ijambo ry’Imana.

Iyi ndirimbo imaze iminsi 3 kurubuga rwa YouTube rw’iyi Korali (Shiloh Choir Rwanda) imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi birindwi.

IYOBOKAMANA Tuganira na MUGISHA Joshua Umuyobozi wa Korali Shiloh, yatubwiye ko Igitekerezo cyo gutunganya iyi ndirimbo bagikuye kukuba ahantu hose bagiye bayiririmba, abantu bagiye berekana ko bayikunze cyane bituma bayitunganya kugira ngo n’abandi bose bafashwe na yo.

Korali Shiloh iherutse mu Rugendo rw’Ivugabutumwa I Kigali kuri ADEPR Kicukiro_Shell.

Yakomeje agira ati” Ubutumwa twifuza ko abantu bakumva muri iyi ndirimbo, ni uko tubeshejweho n’ijambo ry’Imana. Turabwira abantu ko umuntu wumva amagambo y’Imana akayakomeza, aba ameze nk’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare.” (MATAYO 7:24)

Tumubaza kubyo bateganyiriza abakunzi babo muri uyu mwaka, yatubwiye ko imishinga na Gahunda bikomeje, yagize ati

“Dufite Gahunda ndende mu minsi iri imbere. Tuzakomeza gushyira hanze ibihangano byacu, tuzakora ingendo z’ivugabutumwa, ndetse mu mpera z’umwaka, tuzakora igitaramo cy’ivugabutumwa. Turasaba abakunzi bacu kudusengera no kutuba hafi”.

Iyi ndirimbo Ijambo hamwe n’izindi 10 ziri kuri iyi Album zose zikoze mu buryo bwa Live Recording.

Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Director Chrispen naho amajwi atunganywa na Ben Pro.

Reba amashusho y’indirimbo “Ijambo” ya Korali Shiloh.:

Iyi ndirimbo yaje ikurikira iyo bise “NTUKAZIME” baherutse gushyira hanze.
Korali Shiloh yiganjemo Urubyiruko, NI imwe mu Makorali afite Abakunzi benshi kubera Ubuhanga bagaragaza mu ndirimbo bakora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *