Abaheburayo 6:1 – Ni cyo gituma dukwiriye kuba turetse guhora mu bya mbere bya Kristo, tukigira imbere ngo tugere aho dutunganirizwa rwose, twe kongera gushyiraho urufatiro ubwa kabiri ari rwo kwihana imirimo ipfuye no kwizera Imana, cyangwa ngo twongere kubigisha ibyo kubatizwa no kurambikwaho ibiganza, no kuzuka kw’abapfuye n’iby’urubanza rw’iteka.
Nyuma y’iminsi mikuru ya Noeli, numvise nakwifuriza buri wese gukomeza kwishimira kuza kwa Yesu mu isi ariko nsanga ari na ngombwa kwibutsa ko tugomba kuva ku bya mbere bya Kristo.
Abantu bo muri iki gihe bashishikajwe n’iterambere kandi ni byiza. Abatari baragize amahirwe yo kwiga basubiye mu mashuri bakuze.
Abantu barakora cyane ngo batere imbere mu bucuruzi. Abagore n’abagabo batagiraga akazi ubu barikorera.
Mu ikoranabuhanga nababwira iki? Abasaza barengeje 70 bafunguye accounts za Facebook, Twitter, bari kuri what’s up…Nta muntu usinziriye ubu.
Ikibabaje ni uko iterambere duharanira ahandi tutarishyira no mu kumenya no kwegera Imana. Abantu baracyari mu bya kera babwiwe…Noheli ya kera y’imihango gusa yo kurya no kunywa gusa no gutaka amazu!
HARAGEZE ko buri wese aharanira kumenya neza ukuri ku Mana ndetse no kubaka ubusabane nayo.
Ndagushishikariza iterambere mu kumenya Kristo.Va mu bya mbere wabwiwe urusheho kumenya!
Mugire umunsi mwiza mwese!
©️ Devotion posted by Dr. Fidèle MASENGO, the CityLight Foursquare Church Kimironko