Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Apotre Dr.Paul Gitwaza yimitse abashumba 35 barimo Papa wa Nkusi Arthur-Amafoto+Video

Mu birori bibereye ijisho byahuriranye n’imyieteguro ya Noeheli,Itorero Zion Temple Celebration Center mu Rwanda, ryungutse abashumba 35 baturutse mu ma Paruwasi atandukanye muri iri torero, barimo Mazimpaka Jones Kennedy, ufite impano zirimo gukina filime, akaba umubyeyi w’umunyarwenya Nkusi Arthur n’umuhanzi Sintex.

Umuhango wo gusengera abapasiteri bashya wabaye kuri uyu wa 23 Ukuboza 2023, uyoborwa n’Umushumba Mukuru w’Umuryango Authentic Word Ministries ukomokaho amatorero ya Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza.

Amakuru IYOBOKAMANA yakurikiranye avuga ko mu basengewe harimo Mazimpaka Jones Kennedy, ubarizwa muri Paruwasi ya Ntarama ho mu karere ka Bugesera.

Mazimpaka wamamaye mu ruganda rwa sinema asobanura filime nka Master JK ndetse ni umukinnyi wazo n’uziyobora. Yivuga nk’umuntu w’impano nyinshi cyane ko yabaye MC, uvanga imiziki n’umukinnyi w’umupira w’amaguru.

Mu 2013, Mazimpaka avuga ko ari bwo yahagaritse ibyo gusobanura filime kubera ko yari amaze gukura mu gakiza.

Umuvugizi wa Zion Temple, Jean Baptiste Tuyizere, yavuze ko gusengera Abapasiteri bashya akenshi bikunze kuba kabiri mu mwaka cyangwa rimwe kugira ngo haboneke abashumba bo gufasha abasanzwe.

Ati “Hari amaparuwasi mashya aba arimo kuvuka, hari ahandi abakirisitu baba barimo kwiyongera bikaba ngombwa ko hakenerwa abashumba bafasha muri iyo mirimo.”
Bahawe ubutumwa bukomeye
Kugeza ubu Itorero Zion Temple rifite abapasiteri bagera muri 500 ku Isi hose mu gihe abo mu Rwanda bo bagera kuri 200.

Abapasiteri bashya bahawe ubutumwa bw’uko umushumba atari uwo mu rusengero gusa ahubwo ari uwo mu migenzereze, aho aba, aho akorera ndetse n’aho agenda mu buzima bwa buri munsi.

Apôtre Dr Gitwaza yavuze ko Yosua yari umuhanuzi ariko ari na ‘General’ mu gisirikare, Mose yari umuhanuzi ariko ari n’umunyapolitiki, Dawidi yari umuhanuzi, umuririmbyi ariko ari n’umwami, Aburahamu ni sogokuruza mu byo kwizera ariko yari umucuruzi.

Apôtre Dr Gitwaza yavuze ko ikibazo gikomeye gihari uyu munsi ari uko abantu bitwa abashumba mu rusengero ariko ntibagaragaze impinduka n’ubwami bw’Imana aho bakorera.

Reba VIDEO yaranze uyu muhango:Apotre Gitwaza arahije Abashumba indahiro IKOMEYE/Papa wa Nkusi Arthur ari muri 35 Bimitswe/NI BYIZA:

Mazimpaka yagizwe Pasiteri muri Zion Temple

Imbere y’imbaga y’abakristo ,A potre Dr Paul Gitwaza yimitse aba Pasiteri 35

Mbere yuko Apotre Dr Paul Gitwaza akora umuhango wo kwimika yabanje kubabwira amabwiriza n’imikorere y’abashumba

Abashumba 35 baturutse mu ma Paruwasi atandukanye ya Zion Temple mu Rwanda bahawe inkoni n’ubushumba