21-12-2023 – saa 19:49, IGIHE
Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yatangaje ko Kiliziya idashobora guha umugisha umubano w’ababana bahuje igitsina kuko byaba bivuguruza itegeko ry’Imana n’Umuco Nyarwanda.
Yabinyujije mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 21 Ukuboza mu buryo busa n’ubuvuguruza ibikubiye mu rwandiko rwitwa Fiducia supplicans (Ukwizera kwambaza Imana) rwatangajwe n’Ibiro bya Papa Francis tariki 18 Ukuboza 2023.
Muri iyi nyandiko harimo ko mu gihe umupadiri agiye gutanga umugisha, aba adakwiye gukora ubusesenguzi ku mubano ushingiye ku bitsina kuko abantu “bose baba bashaka urukundo n’impuhwe z’Imana”, bityo baba badakwiye guhezwa.
Papa Francis yahamije ko abantu bahuriye mu miryango idasanzwe nk’iy’abaryamana bahuje ibitsina baba bari mu byaha ariko ko badakwiye gukumirwa ku rukundo n’impuhwe z’Imana.
Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yavuze ko rwakuruye impaka nyinshi n’impungenge ku mugisha wahabwa umugabo n’umugore babana ku buryo butemewe na Kiliziya n’uwahabwa ababana bahuje igitsina.
Muri iri tangazo bagaragaje ko Kiliziya idashobora guha umugisha umubano w’ababana bahuje igitsina kuko byaba bivuguruza itegeko ry’Imana n’umuco.
Rigira riti “Twebwe Abepiskopi banyu tubandikiye iri tangazo tugamije gukuraho urujijo no kubahumuriza nyuma y’uko urwo rwandiko rukuruye impaka nyinshi n’impungenge ku mugisha wahabwa umugabo n’umugore babana ku buryo butemewe na Kiliziya n’uwahabwa ababana bahuje igitsina.”
Inama y’Abepiskopi Gatolika yasobanuye ko urwo rwandiko rutaje guhindura inyigisho za Kiliziya zijyanye n’umugisha w’isakaramentu ry’ugushyingirwa gutagatifu kuko ugenewe umugabo n’umugore bahujwe n’urukundo ruzira gutana kandi rugamije kubyara.
Itangazo rikomeza rigira riti “Umugisha ni ukwiyambaza Imana no kuyisaba inema yayo dusabira umuntu cyangwa ikintu. Umugisha ugamije gutagatifuza, gukiza no gufasha umuntu guhinduka. Guha umugisha umugabo n’umugore babana mu buryo butemewe na Kiliziya ntabwo bigomba kwitiranywa n’isakaramentu ryo gushyingirwa. Kubana kw’abantu bahuje igitsina bihabanye rwose n’amategeko y’Imana n’umuco wacu.”
Rivuga kandi ko kuba umugisha wahabwa ababana bahuje igitsina byatera urujijo ku isakaramentu ry’ugushyingirwa.
Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yamenyesheje abasaseridoti, abiyeguriye Imana, abakirisitu bose n’abantu b’umutima wubaha Imana, ko inyigisho za Kiliziya ku gushyingirwa gikirisitu zitahindutse.
Yabasabye kuba hafi no guherekeza urubyiruko n’ingo z’abashakanye bakomeza guha agaciro isakaramentu ry’ugushyingirwa n’ubudahangarwa bwaryo butagatifu.