Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Korali Elayono ya ADEPR Remera yashyize hanze indirimbo yibutsa abantu agaciro ko kuba abana b’Imana

Korali Elayono ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR, Ururembo rwa Kigali Paruwasi ya Remera yashyize hanze indirimbo nshya bise “Bakundwa”,iyi ndirimbo ikaba ikoze mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.

Mu magambo ayigize, abaririmbyi ba Korali Elayono bumvikana bavuga ko ari ubwoko bwatoranijwe kugira ngo bubashe kwamamaza ishimwe ry’iyabahamagaye. Bati:”Ariko twebwe ho turi ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera, abo Imana yaronse kugira ngo twamamaze ishimwe ry’iyaduhamagaye”.

inyikirizo y’iyi ndirimbo ikomeza igira iti”Bakundwa turi abana b’Imana abo yakuye mu mwijima, ikatugeza mu mucyo wayo witangaza, twebwe abo yacunguye tugendana isezerano”.

Iyi ndirimbo ikaba ije ikurikira iyitwa”ibasha gukora” nayo yakunzwe n’abatari bacye dore ko imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi mirongo irindwi na birindwi(77,000) ku rubuga rwa Youtube channel yabo,iyi Korali isanzwe inanyuzaho ibikorwa byayo bya buri munsi.

Indirimbo “Bakundwa” ikoze mu buryo bugezweho bwa Live Recoding,Ikaba irimo ubutumwa bwo kuvuga ku gaciro ko kugotoranywa n’Imana, ndetse n’imigisha ibonerwa mu kwakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza”.

Mu kiganiro {iyobokamana.rw} twagiranye n’ubuyobozi bwa Korali Elayono, badutangarije ko iyi ndirimbo bayikomoye ku magambo agaragara mu rwandiko rwa 1 rwa Petero 2(9_10), hari amagambo agira ati”Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza. Kera ntimwari ubwoko ariko none muri ubwoko bw’Imana. Kera ntimurakababarirwa ariko none mwarababariwe”.

Ubuyobozi bw’iyi korali kandi bwatubwiye iyi ndirimbo bayishyize hanze, mu rwego rwo kwifatanya n’abakristo kwizihiza ivuka ry’umwami Yesu, dore ki inarimo amagambo ashimangira agaciro ko kumwakira mu buzima bwawe.

Basoje basaba Abakristo bose byumwihariko abakunzi biyi Korali gukomeza kubashyigikira mu bikorwa bitandukanye iyi Korali ikora ndetse no gukomeza kubakurikirana banyuze ku mbuga nkoranyambaga ziyi Korali nka YouTube channel yayo yitwa{ Elayono Choir Remera official} banabafasha gusangiza abandi ibi bihangano bishya kugira ngo ubutumwa burimo bugere kure kandi butabare abari bihebye. Icyo gihe iyo ukoze ibi uba wifatanije na Korali kugeza ubutumwa kure kandi twibuke ko abajyana na Yesu gutabara abandi nabo bazagabana ku mugisha w’Imana.

Reba indirimbo”Bakundwa”ya korali Elayono :