Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Amatike y’igitaramo cya Israel Mbonyi yashize kw’isoko

Ku nshuro ya kabiri amatike y’igitaramo cya Israel Mbonyi yongeye gushira ku isoko mbere y’umunsi wacyo nk’uko byagenze umwaka ushize, ubwo yuzuzaga BK Arena kuri Noheli yo mu 2022.

Aya mateka Israel Mbonyi yaherukaga kuyakora mu 2022 ubwo yakoreraga igitaramo muri BK Arena na bwo akuzuza iyi nyubako mbere y’umunsi umwe.

Kuri iyi nshuro Israel Mbonyi akoze amateka yo kumara amatike mbere y’iminsi ibiri.

Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, akaba ategerejwe mu gitaramo kizaba ku wa 25 Ukuboza 2023 muri BK Arena.

Mu kiganiro na IGIHE, Israel Mbonyi yagize ati “ Ni ishimwe ku Mana, ndashimira Imana yongeye kunkorera amateka! Abakunzi b’umuziki wanjye ndabashimira kandi mbasaba ko bazakomeza kunshyigikira, bazazinduke dutarame.”

Muri iki gitaramo, Israel azaba amurika album ye nshya yise ’Nk’umusirikare’ ndetse bikaba byitezwe ko hari izindi ndirimbo nshya ze azaririmba zirimo n’izo mu Giswahili amaze iminsi asohora.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yaguraga ibihumbi 5Frw, 10Frw, 15Frw mu gihe iya menshi yari ibihumbi 20Frw.

toAmatike y’igitaramo cya Israel Mbonyi yashize ku isoko