Ibiro bya Kiliziya Gatolika bishinzwe amahame y’ukwemera, byasobanuye ko bidashyigikiye ibikorwa by’abaryamana bahuje ibitsina n’ubwo Papa Francis yasabye ko batazajya bahezwa mu gihe cyo gutanga umugisha.
Tariki ya 18 Ukuboza 2023 ibi biro bizwi nka ‘Dicastery for the Doctrine of the Faith’ byasohoye amabwiriza mashya asaba abasaseridoti hirya no hino ku Isi guha umugisha bose, barimo n’abaryamana bahuje ibitsina, kuko “Imana idaheza” abo yaremye, uko baba bameze kose.
Ni amabwiriza yasobanuraga ko guha umugisha abaryamana bahuje ibitsina bitandukanye n’isakaramentu rihabwa abashakanye kuko inyigisho za Kiliziya ziteganya ko abarihabwa ari umugabo n’umugore, hashingiwe ku bitsina bavukanye.
Inama z’abepisikopi mu bihugu bitandukanye bya Afurika zahumurije abayoboke ba Kiliziya Gatolika ko nta musaseridoti uzemererwa guha umugisha “abashakanye bahuje ibitsina” kuko bihabanye n’inyigisho z’itorero n’umuco.
Ibiro Ntaramakuru Reuters byatangaje ko ibiro bikuru bya Kiliziya Gatolika kuri uyu wa 4 Mutarama 2024 byasohoye inyandiko y’impapuro eshanu isobanura iby’aya mabwiriza mashya yateje impaka n’urujijo.
Ibi biro biherereye i Vatican byasobanuye ko aya mabwiriza mashya adatandukira amahame y’itorero, kuko atandukanya urushako (marriage) n’amahitamo y’urukundo rushingiye ku bitsina. Biti “Ntiyafatwa nko gushyikira ibikorwa byabo byose cyangwa ubuzima bahisemo kubamo.”
Bisobanura kandi ko umugisha Papa Francis yasabiye abaryamana bahuje ibitsina udafite umwihariko kuko umara umwanya muto. Biti “Turavuga ku kintu kimara amasegonda 10 cyangwa 15. Birumvikana kudaha uyu mugisha abantu babiri bawusabye?”
Kiliziya Gatolika yagaragaje ko hari ibihugu byatangaje byeruye ko birwanya abaryamana bahuje ibitsina, ku buryo baba bafite ibyago byo kuba bagirirwa nabi mu gihe baba bagaragaye mu mahame. Yasabye abasaseridoti babikoreramo kwigengesera.
Abakirisitu gatolika bamaze iminsi barikomye Papa Francis ku bijyanye n’abaryamana bahuje ibitsina