Mu Itorero Zion Temple: turatuje, turaganje, turavuga ubutumwa, turaramya, turasenga Imana ntakibazo gihari.Pastor J.Baptiste umuvugizi wa Authentic Word Ministries/Zion Temple
Aya ni amagambo yavuzwe na Pasteur TUYIZERE Jean Baptiste umuvugizi wa Authentic Word Ministries/ Zion Temple n’intumwa Dr Paul Gitwaza, ubwo yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru Venuste Alexandre Nshimiyimana ukorera iradio Ijwi ry’Amerika cyabazaga umwuka uri muri Zion Temple nyuma y’urubanza rwabereye mu rukiko rw’isumbuye rwa Gasabo ruregwamo RGB n’ubuyobozi bwa Authentic Word Ministries/Zion Temple.
Mu nkuru ducyesha Radio ijwi ry’Amerika kuri uyu wa gatatu tariki ya 1Ugushyingo 2023 mu ngoro y’ubutabera y’urukiko rw’isumbuye rwa Gasabo haburanishijwe ikirego abiyita aba pioneers ba Zion Temple baregamo RGB n’ubuyobozi bukuru bwa Authentic Word Ministries/Zion Temple aho basaba urukiko kwemeza ko RGB yanyuranyije n’amategeko ubwo yavugaga ku cyemezo bafashe cyo gutangaza ko Intumwa Dr. Paul Gitwaza akuwe ku buyobozi bwa AWM/ZTCC kinyuranyije n’amategeko.
Pastor J.Baptiste umuvugizi wa Authentic Word Ministries/Zion Temple yavuzeko muri Zion abakristo batuje, baraganje, ubutumwa buravugwa, bararamya bakanasenga Imana ntakibazo gihari.
Abatanze ikirego aribo:Bishops Claude Djessa,Dieudonné Vuningoma, Pierre Kaberuka, Richard Muya, Charles Mudakikwa na Paul Daniel Kukimunu bagitanze mu izina rya AWM/ZTCC. ariko abunganizi ba RGB na AWM/ ZTCC bavuze ko abashumba batandatu bari inyuma y’ikirego batabifitiye ububasha kuko umuryango ushingiye ku myemerere Authentic Word Ministries/Zion Temple uyoborwa na Dr.Paul Gitwaza kandi akaba atari we watanze ikirego bityo bashingira kuri ibi basaba urukiko gutesha agaciro icyo kirego kuko cyatanzwe n’abantu batabifitiye ubushobozi.
Ubwo yavuganaga n’ijwi ry’Amerika, umuvugizi w’Intumwa Dr Paul Gitwaza, Pastor TUYIZERE Jean Baptiste yavuze ko nta byinshi yavuga ku bintu biri mu nkiko, asaba ko bategereza umwanzuro w’urubanza gusa yongeraho ko abo batanze icyo kirego atari abanyamuryango ba AWM/Zion Temple.
Kurikira ikiganiro Pasiteri Tuyizere Jean Baptiste umuvugizi wa Zion Temple yagiranye n’ijwi ry’Amerika:
Abajijwe ku umwuka uri mu itorero muri iki gihe, Bwana Pastor Jean. Baptiste yasubije muri aya magambo:”Mu Itorero Zion Temple turatuje, turaganje, turavuga ubutumwa, turaramya, turasenga Imana , umushumba mukuru Intumwa Dr Paul Gitwaza ari gukoresha ibiterane by’ivigabutumwa ku mugabane w’iburayi, itorero riri mu masengesho y’iminsi 40, ntakibazo gihari rwose abantu bari kubatizwa mu mazi menshi abandi bakabatizwa mu mwuka wera”.
Mu makuru iyobokamana.rw ifitiye ibimenyetso nk’uko bigaragara ku rubuga rw’itorero Revival Center Church-Rwanda, ku itariki ya 4Kanama 2019 mu giterane cyiswe Revival Festival, ari nacyo cyafunguriwe mo ku mugaragaro itorero Revival Center Church-Rwanda, Bishops Claude Djessa, mu izina rya bagenzi be aribo:”Dieudonné Vuningoma, Pierre Kaberuka, Richard Muya, na Paul Daniel Kukimunu yatangaje ko batakiri abanyamuryango ba AWM/ZTCC ko batangije ku mugaragaro Revival Center Church-Rwanda kandi yasabye imbabazi ku myitwarire mibi yose yabaranze mu gihe bari muri Zion Temple igakomeretsa imitima y’abakristo kandi asaba n’imbabazi Zion Temple.
Kurikira iyi Video usobanukirwe ukuri ko aba bashumba bitangarije ko batakiri abanyamuryango ba AWM/ZTCC ndetse bagasaba imbabazi bakanatangiza ku mugaragaro Revival Center Church-Rwanda:
Iyobokamana twavuganye n’umuvugizi w’Intumwa Dr Paul Gitwaza, Bwana Pastor Tuyizere Jean Baptiste kuri iki kibazo mu magambo make yatubwiye ku murongo wa Telephone yagize ati:” U Rwanda ni igihugu cyahisemo kandi kigendera ku mategeko.Twubaha kandi twizera ubutabera bw’U Rwanda, nta kindi dufite cyo kuvuga ku kibazo kiri mu rukiko, reka dutegereze umwanzuro w’urukiko.”
Amakuru iyobokamana.rw ifitiye ibimenyetso kandi ikiri gucukumbura, agaragaza ko bamwe muri aba batanze ikirego bataba mu Rwanda. Dieudonné Vuningoma na Pierre Kaberuka bari muri Canada aho bari gusaba Ubuhunzi nk’abanyekongo bari guhunga intambara, Paul Daniel Kukimunu wahoze yitwa Bievennu agahindura amazina ubwo y’ibaga itorero rya Zion Temple mu Bubiligi akanarihindurira izina akaryita Revival Center arinaryo abereye umuyobozi ubu aba mu Bubiligi.Richard Muya na Bishop Claude Djessa ari nabo bayoboye Revival Center Church-Rwanda baba mu Rwanda.
Iyobokamana ibasezeranyije gucukumbura icyihishe inyuma y’iki kibazo cya Zion Temple, kandi mu nkuru zikurikira tuzabagezaho inkuru mpamo y’icyo aba bashumba baba barapfuye n’intumwa Dr .Paul Gitwaza n’icyo bifuza.
Aba Bishop 6 banditse beguza Intumwa y’Imana Dr.Paul Gitwaza,RGB ihita ibitera utwatsi bituma bayoboka inkiko
One Response